Ubu buryo bwaje gufasha abantu kubona izi mpushya mu buryo bworoshye, kuko ubusanzwe byasabaga amezi atatu kugira ngo ibi bizamini bikorwe mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatanu, Polisi y’u Rwanda yagaragarije abanyamakuru uko serivisi zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kubaje gukora ibizami.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko mbere y’uko umuntu aza gukora ikizamini, abanza kwiyandikisha akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kwi Irembo cyangwa aciye kuri telefoni ye, agahabwa umunsi n’isaha azajya gukoreraho ikizami, yahagera akerekwa inzira zose kugeza ageze ku kizamini.
Iyo umaze kwicara imbere ya mudasobwa, uba ufite iminota 20 yo kuba usoje ikizamini cyawe,nibibazo aba ari 20 ako kanya ugahita unabona amanota watsindiye wabishaka ugategereza nkiminota 30 ukajya kwandikisha uruhushya watsindiye kuburyo wanarutahana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye abanyamakuru ko ubu buryo bwihuta , kandi izi serivizi zigatangwa mu mucyo nta rwikekwe ruhari rwa Ruswa.
Yagize ati “Buri muntu aba afite mudasobwa ye, kugeza ubu hano ku Muhima hari mudasobwa 68, umuntu aba afite iminota 20 yo kuba arangije ikizamini, yatsinda ako kanya akabona amanota ye ndetse agahita anandikisha uruhushya rwe, ariko yatsindwa akongera akaziyandikisha. Izi gahunda zigamije ko abaturarwanda bose babona serivisi zinoze”.
Kabera yavuze ko hari n’ikigo cyo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga kirimo kubakwa mu mu Busanza mu karere ka Kicukiro, kizaba gifite serivisi zitandukanye.
Yavuze ko kuva batangira gutanga ibizamini bakoresheje ikoranabuhanga, hakora abantu 2.980 buri munsi mu gihugu
Helene Nyirarukundo wakoze iki kizamini, yavuze ko ubu buryo ari bwiza kuko umuntu ahita abona amanota.
Ati “Bajyaga bambwira ko umuntu akora inshuro nyinshi kugira ngo atsinde ariko njye nakoze rimwe gusa, ugereranyije na mbere ubu biroroshye kuko mbere umuntu yarakoraga agategereza igihe kinini, ariko uyu munsi ako kanya uhita ubona amanota, waba watsinzwe ugahita wongera ukiyandisha watsinda ukajya kwandikisha kuburyo wayitahana .”
Kuva muri Werurwe 2019, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryatangiye gutanga ibizamini by’impushya z’agategayo zo gutwara ibinyabiziga hifashishije ikoranabuhanga.
Kugeza ubu ibigo 18 biri mu turere 18 mu gihugu , niho hatangirwa ibi bizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, naho abantu 2.980 ku munsi nibo bakora ibizamini.
Ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga byari bimenyerewe, ni uko abantu bahuriraga ahantu hamwe bagasubiriza ku mpapuro ziriho ibibazo Polisi yatanze. Ubu buryo buzagumaho ariko Polisi irimo gushaka uko yashyiraho ahantu, ku buryo abantu batazajya birirwa ku zuba cyangwa bicaye hasi ibyo abantu binubira.