Friday . 26 April 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 April » Gakenke: Banenze Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 26 April » Rulindo: Abacururiza mu isoko ryo mu Kisaro babangamiwe no kunyagirwa basora – read more
  • 26 April » Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe – read more
  • 25 April » CNDD-FDD yaritsize ku bagerageje ‘coup d’état’ kuri Nkurunziza – read more
  • 24 April » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more

Tanzania: Icyamamare Wema Sepetu yakomerekejwe n’abagizi ba nabi bamuziza gutwara umugabo w’abandi

Friday 15 May 2020
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Wema Sepetu, umukobwa w’umunyaburanga mu gihugu cya Tanzania yakubiswe bikomeye n’abagizi ba nabi arakomereka bamuziza ko yatwaye umugabo utari uwe akamwigarurira Bikamuviramo kugambanirwa.

Nyampinga wa Tanzania wo muri 2006, Wema Sepetu nyuma yo gutwara umugabo w’abandi mu ibanga, yaratewe mu rugo rwe ariko nyuma haza kuvugwa amakuru ko yakubiswe agakomereka bityo akarembera mu bitaro bya Muhimbili.

Ibi byo gukubitwa no kuremba si ko byagenze kuko Wema Sepetu atangaza ko ari ibihuha kuko atagiye mu bitaro kandi ko ubu ameze neza.

Ibindi binyamakuru bitandukanye byemeje ko Wema Sepetu atarwaye, yewe nta bitaro yigeze ajyamo nk’uko nawe ubwe yabihamije. Aganira na Global Publishers, yemeza ko afite ubuzima bwiza kandi ko nta gikomere cyatewe n’igitero cyagabwe ku rugo rwe bivugwa ko cyakozwe n’umugore wamugambaniye.

Sepetu yasobanuye ko afite umutekano kandi ko agenda akora ubucuruzi bwe nk’uko bisanzwe kandi yongera gushimangira ko aya makuru yo gukubitwa agakomeretswa ari ibinyoma, abantu bakaba barayashyize ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bamuharabike bikomeye.

Wema yongera ko kuba ari umukobwa w’icyamamare bituma bamubeshyera cyane bafite intego yabo bashaka kugeraho. Ati “Iyi si inshuro ya mbere bambeshyeye ku nkuru z’ibinyoma zimvugaho. Ndakeka ubwamamare bwanjye ari cyo kibazo. Ni yo mpamvu bankoresha mu bihuha bashaka kugera ku ntego zabo”.

Wema asaba abafana be kwamagana ayo makuru ko arembeye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Dar Es Salaam. Nk’uko amakuru abitangaza, umugore witwa Situmai Tambwe, yatawe muri yombi nyuma y’igitero cyagiriye nabi Wema Sepetu. Situmai Tambwe yemera ko yahaye akazi abantu kugira ngo batere Sepetu wamutwariye umugabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru