Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019, Nimwiza Meghan, mu kiganiro kirambuye yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru, yahishuye byinshi ku buzima bwe. Kimwe mu byo yabajijweho ni ibijyanye n’urukundo aho yatangaje ko nta musore afite bakundana.
Miss Nimwiza Meghan yakomeje avuga ko adashishikajwe na gato n’ibyo gukundana ariko nanone avuga umusore w’inzozi ze kabone n’ubwo kuri ubu avuga ko nta musore afite bakundana. Miss Nimwiza Meghan avuga ko akunze umusore, yaba ari umusore bubahana, ufite ibitekerezo biteye imbere...

Meghan yambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019
Miss Meghan Nimwiza yagize ati"Icya mbere ni umusore twubahana unyubaha nkamwubaha, umusore ufite ibitekerezo biteye imbere,..." Icyakora uyu mukobwa yakomeje atangaza ko ku bwe ubwiza bugaragara inyuma ntacyo bumubwiye cyane ko adakunze kubitekerezaho cyane. Miss Meghan yatangaje ko ku bwe umusore mwiza ari ibiri imbere muri we kurusha ibyo benshi babona inyuma.
Meghan Nimwiza wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019 yatangarije itangazamakuru ko ku bwe umusore wambaye neza ari uwambaye ibijyanye n’iby’ahantu ari ku buryo atakwambara kamambiri ngo ajye mu muhanda,...Yabajijwe igihe we ajya yambara neza akumva aberewe avuga ko akunda cyane kwambara amapantaro cyane ko we umwenda wose umukwiriye utamuheza umwuka aba yumva umubereye.