By Imfurayabo Pierre Romeo
Ubushakashatsi buherutse gusohoka bwerekanye ko abagore ibihumbi 300 kwisi hafi ya bose bava mu bihugu biri munzira y’amajyambere aribo bapfa mari kubyara
Ubwo bushakashatsi bwakozwe na kaminuza Queen Mary ry’i Londres mu gihugu cy’Ubwongereza, buzwi ko ari bwo bushakashatsi bukomeye butari bwigere bubaho kuri icyo kibazo.
Abashakashatsi bakoze ku bagore batwite bagera kuri miliyoni 12. Abashakashatsi batangaje ko umubare munini w’abagore bashobora gupfa bari kubyara arabao mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko umubare w’abagore bashobora guhitanwa n’inda mu gihe babyara umubare wabo wikubye ijana mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kurusha abagore bakomoka mu bihugu byateye imbere nk’ubwongereza.
Abakoze ubu bushakashatsi bagiriye inama abagore bageze mu bigehe cyo kubyara babazwe ko bajya basaba bakabagwa n’abaganga babifitiye ububasha kugira ngo babashe kurokora ubuzima bwabo nabo batwite.