Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Mu gihe umukuru w’igihugu cya Nigeria Muhammadu Buhari ari gushaka uburyo yakongera wiyamamariza indi manda, ategerezwa kwibagira icatumye atorwa mu myaka ine iheze - kwibagira akahise.
Muri icyo gihe, yari ahagarariye ikiswe "umukubuzo mushyashya", ikimenyetso cy’ishyaka rye ariko ntiyari bwigere atorwa nubwo yari abigerageje inshuro zigera kuri 3. Uyu mugabo akaba yari azwi nk’inyangamugaye utararyaga ruswa ndetse no kuba yari afite ijambo mu gisirikare mu myaka ya 1980.
Yiyamamaje nk’umukandida wavutse ubwa kabiri ngo aharanire inyungu rusange no kurandurana ruswa n’imizi yayo, agateza imbere ubukungu akanarwanya intagondwa z’aba islamu bo muri Boko Haram.

Prezida Buhari n’ikegera cye Yemi Osinbajo (iburyo)
Abenegihugu bari baramunzwe na ruswa, umutekano muke hamwe n’ubutunzi bw’igihugu bwari bugeze aharindimuka, abaturage bumvise ibyo yababwiye bamuhunda amajwi, aba abaye uwa mbere ubashije kurusha amajwi umukuru w’igihugu uri ku butegetsi.
Intsinzi ya Buhari mu mwaka wa 2015, ntikwari ukwemeza imigambi yiwe gusa, kwari kandi ahubwo kwari no gukuraho imiyoborere yari isanzwe muri Nigeria.
Aya matora y’ubu nayo rero azaba ari nk’urubanza kuri politike y’intwaro yiwe. Ubu ntazashobora kwemerera abanyagihugu ko azasezera akahise kandi agafitemo uruhare.
Abarwanya Buhari bavuga ko amateka yatumye abona amajwi mu myaka ine ishize- nk’umuntu wari ukomeye ariko bikaza kugaragara ko ntacyo byamaze.
Perezida Buhari akaba ashinjwa kuba ayoborana igitugu kandi akaba ameze nkutabasha gufata imyanzuro ihamye mu gihe biri ngombwa. Ngo bikaba byaramufashe igihe cy’amezi 6 kugira ngo asinge Leta kugeza aho bamuhaye akazina ka "Baba-Go-Slow" (Data genda bukebuke).
Abashyigikiye Buhari bo bavuga ko yakoze ibyo yiyemeje mu gihe yiyamamazaga, nk’ukurwanya ruswa n’ukurwanya Boko Haram. Ariko ntibiborohera kwerekana ibindi yaba yarakoze mu zindi nzego, nko kuzamura ubukungu bw’igihugu kandi nabyo yari yarabibijeje.
Ubukungu bukaba bwarasubiye inyuma muri iki gihugu cya Nigeria igihe bwana Buhari yari ayoboye, , ahanini bitewe n’imanuka ry’ibiciro bya peterori kw’isoko mpuzamakungu. Ibi nabyo bikaba byaratewe nuk yanze ko ifaranga rya Nigeria rimanurirwa agaciro , bituma habura amafaranga y’agaciro mu gihugu mu mwaka wa mbere w’imiyoborere ye.
Amashyirahamwe yagombaga kwinjiza ibicuruzwa biturutse mu mahanga byabaye ngombwa ko ashaka amadolari ku biciro byo byo hejuru kugira ngo bakwepe ibiciro byemejwe na Leta.
Ubushomeri kandi bwariyonereye ku ijananisha ryo hejuru ku ngoma ye, ku buryo abenegihugu basaga bitatu bya kane babayeho mu bukene budasanzwe.
Ingaruka yabyo, abanya Nigeria benshi babona ko ingoma ya Buhari yaranzwe n’ibibazo by’ubutunzi bwasubiye inyuma n’ubuzima bwazimye. Amahirwe yo kuzongera ku mutora akaba azaturuka kuba nya Nigeria ubwabo .
Src/BBC