MUTUNGIREHE SAMUEL
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uba tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka, Ikigo cya HVP Gatagara ishami rya Gikondo kishimiye inkunga cyahawe n’abaterankunga batandukanye, zigiye kurushaho kubafasha kunoza imibereyo y’abafite ubumuga bahabwa serivisi zaba izo mu burezi n’imibereho n’ubuvuzi muri icyo kigo.
Byagarutsweho tariki ya 30 Ugishyingo 2020 aho iki kigo gikorera i Gikondo, mu muhango wo kwereka abafatanyabikorwa n’abaterankunga serivisi zitandukanye zihatangirwa, aho imiryango itandukanye yaba iy’ishami rya Loni nka UNFPA na UNDP n’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bageneraga ubufasha iki kigo mu rwego rwo kunoza imibereho n’imyigire y’abana baharererwa.
Aha umukozi umwe mu bakora insimburangingo n’inyunganirangingo yerekaga abashyitsi uko bakora bimwe mu bikoresho by’abafite ubumuga butandukanye, birimo n’ibigenewe abana bato
Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frere Kizito Misago, yatangaje basanzwe bakorana n’iyo miryango mu kwita ku mibereho y’ubuzima bw’abafite ubumuga butandukanye.
Yagize ati “Nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage , UNFPA, mu Rwanda, ryatanze ibikoresho by’isuku mu bana b’abakobwa atari Gikondo gusa, ahubwo mu mashami ya HVP Gatagara, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere, UNDP, naryo ryaduhaye interinete muri HVP Gataraga ya Nyanza ariko bose bakazakomeza baduha n’ibindi bikoresho bitandukanyemu gihe kiri imbere.
Twabashimiye cyane, dukomeza no kubashimira, twabahaye ikemezo k’ishimwe mu rwego rwo kubashimira kandi twibwira ko tuzakomeza imikorenire myiza nk’uko nabo babyivugiye.”
Frere Masengo yavuze ko nka interineti habawe igiye gufasha umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe nawe kwisanga mu ikoranabuhanga, bikamufasha no gukurikira mwalimu mu buryo busumbye uko byakorwaga.
Ati “Urabona nk’aho ikoranabuhanga rigeze, mu by’ukuri nk’abafite ubumuga nabo nabwo bagomba guhezwa ku ikoranabuhanga. Interineti reri izadufasha cyane cyane ku bana ndetse n’abarimu, baha gukora ubushakashatsi mu kwiga kandi kagajya bigisha ibyo bakoreye ubushakashatsi.”
Yakomeje agira ati “Nka UNDP yaduhaye ikibaho k’ikoranabuhanga, Smart Board, kizadufasha cyane cyane ku kigo nk’iki HVP Gatagara Gikondo, cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Ni ibintu byiza cyane kuko nk’uyu mwana aba akeneye ikintu gishobora gutuma gukurikira isomo kwe kugera ahantu hisumbuye, kuko iyo ukoresheje ingwa umwigisha usanga ari kurangara, ariko iyi ufite smart board umwana agira amashyushyu yo gukurikira ibyo mwalimu ari kwigisha kandi akabifata neza muri rusange.”
Berekanaga uko insimburangingo y’akaguru irimo gufasha uwayihawe ufite ubumuga bw’akaguru
Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, EU, Amb. Nicola Bellomo, yavuze ko yishimiye uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kwita ku mibereho y’abafite ubumuga cyane mu bufatanye n’abaterankunga batandukanye.
Akomeza agira ati “Kuba ufite ubumuga si ukuba udashoboye; ni iby’ingenzi gukomeza guhindura iyo myumvire mu bantu ku bafite ubumuga kandi no gukomeza kwerekana uruhare abantu bafite ubumuga bashobora kugira mu iterambere ry’igihugu.
Nk’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, dufite mu nshingano kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga mu byo duteganya kandi no mu Rwanda ni ko biri, aho dukoranana guverinoma ariko n’imiryango igize sosiyete sivile kandi n’iki kigo ni umufatanyabikorwa.”
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage, mu Rwanda, UNFPA, Mark Bryan Schreiner, yagejeje inkunga y’ibikoresho by’isuku, bizwi nka Sanitary Pads, bigenewe abakobwa bari mu gihe k’imihango biga muri icyo kigo ariko hakazanatangwa ibyo mi bindi bigo bya HVP Gatagara.
Aha Mark Bryan Schreiner, wa kabiri uturutse iburyo, yasuraga icyumba cyagenewe umukobwa igihe yaba akeneye kwisukura mu gihe k’imihango
Uhagarariye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ritsura amajyambere, UNDP, Marks Gomera, ari nawe wavuze ko batanze ikibaho cya Smart Board na Interineti, mu bufatanye bafitanye n’ikigo Liquid Telecom, yavuze ko kizafasha abana gushishikarira gukurikira mwalimu igihe abigisha, byose bifite agaciro k’ibihumbi 20 by’amadolari, agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yavuze ko ibigo nk’ibyo byita ku buzima bw’abafite ubumuga bifashe runini mu mibereho y’abaturage.
Yakomeje avuga ko uburezi n’ubuzima bw’abana biga mu kigo nk’icyo baba baba bakeneye umwihariko. Ati “Twebwe muri iki kigo dufasha mu kubahembera abarimu, ni leta ibishyura binyuze mu karere, nk’ubu turimo kubaka igikoni abana bazajya bafunguriramo n’ibindi byose bikorwa tuba dufite mu bushobozi turabikora muri iki kigo.”
Mu cyumba k’ikigo HVP Gatagara i Gikondo, kigenewe gukorerwamo insimburangingo n’inyunganirangingo, bagaragaje ko insimburangingo zikorwa zihenze kuko hari izigura amafaranga agera ku bihumbi 800 ari imwe, bikiyongeraho ko uyambaye ateganya ko yahindurwa buri myaka ibiri bitewe n’imikurire y’umubiri.
Ibi umuyobozi wa HVP Gatagara Frere Masengo yavuze ko bakiri kubikoramo ubuvugizi kugira ngo nibura izo babashije gukora zijye zitangwa binyuze mu bwishingizi burimo na mituweli ifitwe n’abanyawranda benshi kandi kandi biri mu nzira z’ibiganiro na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima.
Muri iki kigo kandi ababyeyi bafite abana baharererwa nabo bagenerwa umwanya wo kuganirizwa ku buryo butandukanye bafata umwana ufite ubumuga runaka, kugira ngo hagabanywe ibibazo bikunze kuvuka mu muryango wabyaye umwana nk’uwo, mu gihe ababyeyi n’umuryango muri rusange bananiwe kubyakira nk’ibishoboka.
Nyuma yo gusura no kuganira ku mbogamizi zigihari mu kwita ku abfite ubumuga, hatanzwe impamyabushobozi z’ishimwe mu bahagarariye amashami ya Loni n’Uhagarariye Ubumwe bw’uburayi, Bellomo Nicola uri hagati.























