Umugore ufite uburebure buruta ubw’abandi ku Isi yahuye na mugenzi we w’umugore nawe ufite ubugufi bukabije nawe ku Isi, baganira ku duhigo bihariye kurusha abandi kuri uyu mugabane.
Umuhuro wa Rumeysa Gelgi wa metero 2.16 z’ubutebure wo muri Turkey na Jyoti Amge wa santimetero 62.8 wo mu Buhinde wabereye i Londre mu Bwongereza, basangira icyayi cya kumanywa, aho bishimiraga ibyo buri umwe afite bitandukanye n’iby’undi mu duhigo tw’Isi.
Umuremure afite imyaka 27 mu gihe umugufi afite imyaka 30. (...)
Umugore ufite uburebure buruta ubw’abandi ku Isi yahuye na mugenzi we w’umugore nawe ufite ubugufi bukabije nawe ku Isi, baganira ku duhigo bihariye kurusha abandi kuri uyu mugabane.
Umuhuro wa Rumeysa Gelgi wa metero 2.16 z’ubutebure wo muri Turkey na Jyoti Amge wa santimetero 62.8 wo mu Buhinde wabereye i Londre mu Bwongereza, basangira icyayi cya kumanywa, aho bishimiraga ibyo buri umwe afite bitandukanye n’iby’undi mu duhigo tw’Isi.
Umuremure afite imyaka 27 mu gihe umugufi afite imyaka 30. (...)
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ubwumvikane bwabo bwo gutandukana burundu kwa Nemeye Platini na Ingabire Olivia.
Aba bari baherutse gusaba Urukiko ko rwakwemeza gatanya barusabye, rugasesa isezerano bagiranye mu 2021 ubwo bemeranyaga kubana uko babyiyemeje bakabyemereza imbere y’amategeko.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubwumvikane bwabo, rwemeza ko batandukanye burundu ndetse rusesa amasezerano bagiranye ndetse rwemeza ko bazandukurwa mu gitabo cy’irangamimerere mu Murenge wa (...)
Abantu batandatu batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rubakekaho gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Ni ibyaha RIB ivuga bakoze babinyujije mu biganiro binyuzwa ku muyoboro wa YouTube, bikaba bigize icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Mu batawe muri yombi barimo Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha (...)
Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi uzwi mu gukora ibyegeranyo bicukumbye byigaruriye amatwi ya benshi mu Rwanda, agiye kurushinga na mugenzi we MAHORO Claudine wamenyekanye kuri TV10.
Bitangiye kumenyekana ko abahuje umwuga, cyane cyane mu itangazamakuru mu Rwanda ko bahitamo kubana nk’umugabo n’umugore.
Mu kiganiro kigufi Mwanafunzi yagiranye na PRIMO.RW yemeje amakuru y’ubukwe bwe na Mahoro Claudine, ashimangira ko bamaze igihe mu rukundo n’ubwo byari hagati yabo gusa n’izindi nshuti zabo (...)
Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ibigo bya Kigali City Tour (KCT) na QA Venue Solutions Rwanda bazanye agashya ko gutembereza abashyitsi bashaka kwihera ijisho ubwiza bw’inyubako ya BK Arena.
Ni serivisi yatangijwe ku wa gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2023 yiswe "BK Arena Guided tours."
Ni gahunda igamije gutembereza abantu inyubako ya BK Arena iherutse gushyirwa mu biganza Banking ya Kigali (Bank of Kigali) mu 2022 ikanayitirirwa.
Iyi nzu mberabyombi isanzwe yakira inama, amarushanwa yaba (...)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Rukundo Nsengiyumva Christian, wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi nka "Chriss Eazy" araregwa na Musanze caves hotel kutubahiriza amasezereno bagiranye tariki ya 14 Mutarama 2023 ndetse byatumye iyi hotel igwa mu gihombo.
Mu masezerano uyu muhanzi yari yagiranye na Musanze caves ni uko yagombaga kuza gutaramira abakiriya b’iyi hotel ku itariki ya 14 Mutarama 2023, aho ndetse yagombaga kuzana na Band yitwa Galaxy music band birangira ataje yewe ngo (...)
Umuhanzikazi wakanyujijeho ku Isi mu kugira ijwi rihogoza n’indirimbo zakunzwe na benshi, Celine Dion yatangaje ko arembejwe n’indwara idakira ituma atakibasha gufungura ijwi ngo asaze agihogoza abakunzi be.
Uyu muhanzikazi ufita amaraso y’Abafaransa na Canada, yabwiye abakunzi be bagera ku miliyoni 5.2 bamukwirikira ku rubuga rwa Instagram ko iyo ndwara ituma adashobora kugenzura ikoreshwa ry’imitsi ye, aho ishobora kugagara cyangwa ikanyeganyega.
Iyi ndwara kandi ituma adashobora gutambuka (...)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuramyi Travis Montorius Greene, wari utegererejwe kuririmbira mu rw’imisozi igihumbi ku nshuro ye ya mbere,yasubitse igitaramo yari afite kuwa 8 Ukuboza 2022, avuga ko imitegurire yacyo itakozwe kinyamwuga.
Uyu muhanzi mu Rwanda yari yatumiwe n’ikigo cya RG Consult Inc, aho byari byitezwe ko azafatanya n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana b’imbere mu gihugu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Travis Montorius Greene uri kubarizwa muri Nigeria, yavuze ko (...)
Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuhanzi nyarwanda Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha Se umubyara.
Ikirenze kuri ibyo, yashenguwe nuko agiye atamusezeye ngo amubwire ijambo rya nyuma.
Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Ukuboza 2022, ubwo Gabiro yabitangazaga abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ze nka Twitter na Instagram.
Gabiro Guitor akaba yavuze ko se apfuye atamusezeye ati “Ruhukira mu mahoro papa, unsize mu gahinda, nakifuje ko uba (...)
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Rudakubana Paul, umwe mu basaza bavukana bazwiho kuba ari bagufi kandi bakuze yitabye Imana mu rugo aho batuye.
Uyu musaza w’imyaka 56 wari utuye mu murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, umudugudu wa Bukane, yamenyekanye n’abavandimwe be ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Shene za YouTube mu biganiro bisa n’urwenya byasusurukije benshi bakunda ibidasanzwe.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, ahagana (...)
Abandi banyamakuru bakomeye bagiye kurushinga
22 May 2023Umuntu Muremure n’umugufi ku Isi bahuye
22 November 2024Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kwivuriza kuri mituweli
27 November 2024Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.