U Rwanda nirwo rwatoranyijwe kuzakira inama ya CHOGM ihata muri 2020
Babyemeje ubwo basozaga iyi nama kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018, nyuma y’iminsi itanu yari imaze ibera mu nzu w’Umwamikazi Elizabeth, i Londres mu Bwongereza.
Uzaba ari umwanya mwiza ku Rwanda wo gushimangira ubunararibonye mu kwakira inama zikomeye ku isi, nyuma y’imyaka igera ku 10 ruri ku isonga mu kunoza no mu migendekere myiza y’inama rwagiye rutegura.
Harabura imyaka ibiri ngo iyi nama iteranire i Kigali, ariko se ni iki wamenya kuri uyu muryango watangiye uhuza ibihugu byakoronizwaga n’u Bwongereza ku migabane yose?
Dore ibintu birindwi ushobora kuba utari uzi kuri uyu muryango washinzwe mu 1949, ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu ikomeye ku isi, u Rwanda rwatangiye kugiramo ijambo mu myaka umunani gusa rumaze rwemerewe kwinjiramo:
1. Agahigo gashya ku Rwanda
Mu myaka igera ku icyenda gusa u Rwanda rumaze muri Commonwealth rumaze kuba intangarugero
Bifashe u Rwanda imyaka Icyenda gusa kugira ngo rwakire inama ya Commonwealth (CHOGM), ari nayo myaka rwari rumaze muri uyu muryango. Iki gihe nicyo gito ugereranyije n’icyo ibindi bihugu byagiye byinjiramo nyuma byakoresheje ngo biyakire.
Inama u Rwanda ruzakira ni nayo nama ya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika mu myaka igera kuri 12 nyuma ya Uganda yayakiriya mu 2007.