Ubwo Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Commonwelth iri kubera I London mu Bwongereza yasabye ko yasimbuzwa igikomangoma cyo muri Wales kugira ngo uyu muryango bakomeze kuwongerera imbaraga mu gihe kiri imbere.
Elizabeth II yagize ati, “Mbikuye ku mutima ndifuza ko Commonwealth yagira imbaraga mu minsi y’ahazaza, twifuje ko umunsi umwe uyu muryango wazayoborwa n’Igikomangoma giturutse muri Wales kugira ngo cyongerere imbaraga uyu muryango watangijwe na data mu 1949.”
Umwanzuro wo kwemeza niba koko Igikomangoma cya Wales,Charles aza guhabwa uyu mwanya wo kuyobora Commonwealth byitezwe ko bizemezwa n’abakuru b’ibihugu ku munsi w’ejo ubwo bazaba bari gusoza iyi nama nkuko bbc ibitangaza.
Mu bihugu 53 biri muri uyu muryango, 19 bituruka muri Africa bikaba ari ibya koronijwe n’Abangereza ukuyemo u Rwanda na Mozambique byinjiyemo vuba, mu gihe igihugu nka Zimbabwe cyavuye muri uyu muryango muri 2003 kubera amatora ataranyuze mu mucyo.