Perezida Paul Kagame yavuze ko gushyiraho umurongo ugenga imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyahutaza, ahubwo ari uburyo bwo kuyafasha gukora neza inshingano zayo no kwirinda ko yaba inzira yo gushuka no kwambura abaturage.
Yibukije ko mu mwaka wa 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyizeho amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere, arimo asaba ko ushaka gushinga idini cyangwa itorero agomba kuba afite inyubako yabugenewe yo gusengeramo, ndetse akanakusanya nibura imikono 1000 y’abaturage bo mu gace azakoreramo, n’ibindi bisabwa bitandukanye.
Perezida Kagame yabigarutseho ku wa 25 Werurwe 2026, mu nama yahuje abayisilamu mu Rwanda yabereye muri BK Arena, aho yasobanuye ko izo ngamba zigamije gushyiraho imikorere itunganye mu madini n’amatorero.
Yagaragaje ko nubwo amadini asanzwe afite inshingano zizwi, ari ngombwa ko imikorere yayo inozwa kugira ngo asohoze neza izo nshingano. Yashimangiye ko mbere na mbere ayo madini ubwayo akwiye kubanza gukora ibyo ashinzwe mu buryo bukwiye.
Yakomeje avuga ko Leta yashyizeho uburyo bwo gukurikirana imikorere y’amadini n’amatorero hagamijwe kuyanoza no gukumira abantu bayiyitirira bagamije inyungu zabo bwite, bakambura abaturage.
Yasobanuye ko ibyo bitareba idini rimwe gusa, ahubwo byagaragaye mu madini n’amatorero atandukanye, aho usanga bamwe bihisha inyuma y’iyobokamana bagashyiraho ibikorwa bibazanira inyungu bwite.
Perezida Kagame yagereranyije iyo myitwarire no gushyiraho bariyeri zitemewe zigamije kwaka abaturage amafaranga cyangwa imitungo, agaragaza ko bidakwiye na gato kuba bikorwa mu izina ry’idini.
Yongeyeho ko gushyira ibintu ku murongo bigamije gushyiraho amahame agomba kugenga imikorere y’amadini n’amatorero, kugira ngo asohoze neza inshingano zayo zo gufasha abaturage, aho kubahombya cyangwa kubagiraho ingaruka mbi.
Yavuze ko amategeko n’amabwiriza yashyizweho agamije kurengera abayoboke no gukumira abashaka gukoresha amadini nk’ubucuruzi bwo kwikungahaza, ashimangira ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kwihanganirwa.
Perezida Kagame yanenze abakwirakwiza amakuru avuga ko u Rwanda rutoteza amadini, avuga ko ari bake kandi bafite inyungu zabo, asobanura ko intego ya Leta ari ugushyira ibintu ku murongo no kurinda uburenganzira bwa buri wese.
Yashimangiye ko nta muntu ubuzwa amahoro cyangwa ubwisanzure mu myemerere ye, ahubwo ko ibikorwa byose bigamije kubahiriza amategeko no gutuma amadini akora mu mucyo.
Amafoto
Chadadi Habimana

















