Monday . 23 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 23 March » Sudan: Imirwano yabaye kuri Eid yahitanye abasaga 64 – read more
  • 23 March » OTAN: Ntitwahamya ko Iran ifite Missiles zarasa mu bulayi – read more
  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more

Sudan: Imirwano yabaye kuri Eid yahitanye abasaga 64

Monday 23 March 2026
    Yasomwe na

Ingabo za Sudani zahakanye ko ari zo zagabye igitero cyishe abantu ku bitaro bikomeye ku wa gatanu nijoro mu mujyi wo mu burengerazuba bw’igihugu ugenzurwa n’abarwanyi b’umutwe witwara gisirikare uhanganye nazo Rapid Support Forces (RSF) kuva muri Mata 2023.


ibisasu byaguye ku nzu zicumbitsemo abasivili

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko abantu 64, barimo abana 13, abaforomo babiri n’umuganga umwe, bapfiriye muri icyo gitero cyagabwe ku bitari binigishirizwamo bya el-Daein, naho abandi 89 barakomereka.

Yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati: “Amaraso yamaze kumeneka bihagije,” anasaba impande zihanganye guhagarika intambara imaze imyaka hafi itatu itangiye.


Ingabo za RSF na SAF bakomeje guhanganira kugenzura Sudan.

RSF yavuze ko indege nto y’intambara itajyamo umupilote (drone) y’ingabo za leta yarashe kuri ibyo bitaro byo mu mujyi wa el-Daein, umurwa mukuru wa Leta ya East Darfur, kuri uwo munsi Abayisilamu bizihizagaho umunsi mukuru wa Eid.

Sudani yinjiye mu ntambara y’abenegihugu muri Mata (4) mu 2023, ubwo habaga ubushyamirane bukomeye bwo kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo za leta na RSF, impande zari zarigeze kuba ari abafatanyabikorwa nyuma yo gufata ubutegetsi binyuze muri coup d’Etat mu 2021.


UN ivuga ko abantu basaga miliyoni 12 aribo bakuwe mu byabo niyi ntambara.

Kuva icyo gihe, abantu barenga 150,000 bamaze gupfa muri iyo ntambara, naho abagera kuri miliyoni hafi 12 bavuye mu byabo, bangana hafi na kimwe cya gatatu cy’abaturage b’icyo gihugu.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko ayo ariyo yo makuba ya mbere akomeye cyane ku isi acyeneye ubutabazi bwihutirwa.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru