Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’igihugu y’Amatora, NEC, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Akihera ku cyicaro gikuru cya NEC i Kigali mu Kiyovu, Kandi da Perezida PAUL KAGAME yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.
Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars. (...)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’igihugu y’Amatora, NEC, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Akihera ku cyicaro gikuru cya NEC i Kigali mu Kiyovu, Kandi da Perezida PAUL KAGAME yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.
Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars. (...)
Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, yatangaje ko kuva aho bafunguriye abanyarwanda batari abo mu mitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda bujuje ibusabwa kujya gufata impapuro zo kujya gushaka imikono y’ababashyigikira kuzaba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abantu 8 bamaze gufata impapuro.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi 2024, mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’itangazamakuru ku myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyije tariki (...)
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, buremeza ko damu yubatswe mu murenge wa Kanama muri kano karere izahangana n’amazi, cyane cyane aturuka ku mugezi wa Sebeye kuba yakongera gusenyera abaturage.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu tujya twibasirwa n’ibiza cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, bigatizwa umurindi n’umugezi wa Sebeya uturuka ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro mu misozi igakikije. Ibi biza bigira ingaruka kuri bamwe butuye muri kano karere cyangwa se bahakorera ibikorwa bitandukanye.
Mushaka (...)
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze bagorwaga no kubona amazi meza, barashimira umuryango Sacola ubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga wabaremeye umuyoboro wa KM 6.5 uzabafasha kudasubira kuvoma ibirohwa mu birunga.
Abegerejwe aya mazi babwiye mamaurwagasabo.rw ko aje kubakemurira ibibazo bahuraga nabyo birimo indwara zikomoka ku mwanda, bitewe no gukoresha amazi adasukuye bityo bakaba bashimiye Sacola ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu budahwema (...)
Nyuma yaho insoresore z’iyise ’Ibiihazi’ bo mu murenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze zikomerekeje abaturage batandatu zishaka kubambura utwabo no kubakorera urugomo, kuri ubu bane bamaze gutabwa muri yombi abandi baracyashakishwa.
Uru rugomo rwabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Gicurasi 2024, ahagana saa 9:30 mu mudugudu wa Cyimbazi, mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro.
Abavuze iby’izo nsoresore icyo gihe bavuga ko zaje ziturutse muri santere izwi nko kwa "Kanani", zigakubita (...)
Hon. Depite Barikana Eugene, wari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe iperereza RIB nyuma yuko rusanze atunze imbunda mu buryo atazemerewe n’amategeko.
Iyi ntumwa ya rubanda yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2024, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr. Murangiza Thierry.
RIB yavuze ko ubwo Hon. Barikana yabazwaga uko yatunze izo ntwaro, yavuze ko yazitunze akibana n’abasirikare ariko akibagirwa kuzisubiza.
Kugeza ubu (...)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro ntibiyumvisha ukuntu hari gukorwa umuhanda umwe igitaka kiwuvuyemo kikajya gusenya undi uri hepfo yawo Ubuyobozi bubireba ntibugire icyo bubikoraho.
Umuhanda urimo gukorwa ni uva mu isantere ya Nkomero ujya mu murenge wa Boneza, hakaba hari undi nawe utegerejwe gukorwa uturuka muri iyo santeri werekeza ku biro by’umurenge wa Musasa ariko imirimo yo kuwukora ikiba itaratangira.
Mu gukora uwo muhanda uva mu isantere ya Nkomero (...)
Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushakira abanyarwanda batishoboye icyatuma bakomeza kubaho mu mibereho myiza binyuze muri gahunda ya VUP no gutanga ingoboka ku babyeyi babyara badafite ubushobozi bwo gutunga abana, hari bamwe badakoresha neza iyi nkunga bayijyana mu bindi bikorwa bitari ibyo yagenewe.
Aba baturage babibwiye itangazamakuru ubwo abayobozi bari babasuye umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, mu biganiro n’abayobozi baturutse muri LODA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (...)
Nyuma y’inkuru twabagejejeho aho abanyamuryango ba koperative COAIPO ihinga ibirayi ikorera mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu bavugaga ko bagiye kuri konte bagasangaho 1000 rwf gusa, kuri ubu ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda RCA cyagaragaje impamvu nyamukuru yahombeje iyi koperative ariko bamwe mu batabaje ntibanyuzwe n’ibyavuye mu bugenzuzi.
Abanyamuryango ba COAIPO batabazaga bavuga ko umutungo wabo wanyerejwe na bamwe mu bayobozi arinabwo ubuyobozi (...)
Abahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu baravuga ko babura uburyo bageza umusaruro wabo ku isoko bitewe n’umuhanda Sahwara-Bugeshi wangiritse cyane.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Kabatwa aho abiganjemo abahinzi b’ibirayi basaba ko uyu muhanda wamaze kuzuramo ibinogo wasanwa imodoka zikajya zibona aho zinyura zitwaye umusaruro ku isoko.
Umwe muri bo witwa Bucyensenge Jean Claude yagize ati: "Uyu muhanda (...)
Rubavu: Ubuyobozi bwaboneye igisubizo Sebeya
16 May 2024Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.