Friday . 3 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more

Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro

Wednesday 1 April 2026
    Yasomwe na

Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe, yibasiye ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare kizwi nka ‘Base’, giherereye mu gace ka Musaga i Bujumbura.


I Burundi mu ijoro ryo kuwa 31 Werurwe 2026, humvikanye urusaku rw’ibiturika.

Igisirikare cy’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, byatangaje ko iyi nkongi yaturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Mu butumwa Perezida Ndayishimiye yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu ijoro ryo ku wa 31, yihanganishije Abarundi, ndetse asaba Imana kubana n’u Burundi.

Ati “Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikigo cya gisirikare iri muri Zone Musaga. Duhumurije Abarundi bose: Inzego z’igihugu ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zitabare kandi zikomeje kurinda ubusugire mu buryo. Imana irinde u Burundi.”



feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru