Thursday . 26 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more
  • 26 March » Umushinga w’Itegeko rigena umushahara fatizo wabaye agateranzamba. – read more
  • 24 March » Kurya inyama z’inkoko zapimwe bikurinda indwara, Dr Simbarikure – read more

Umushinga w’Itegeko rigena umushahara fatizo wabaye agateranzamba.

Thursday 26 March 2026
    Yasomwe na

Umushahara mfatizo mu Rwanda usa nk’ikibazo cyabaye agatereranzamba bitewe nuko impaka zisa nizabaye nyinshi kuri iyi ngingo ibi bituma hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeza kugaragaza ko bahembwa intica ntikize ibikomeje kubagiraho ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi nyamara Urwanda muri gahunda yo kwihutisha iterambere ikiciro cya 2 rufite intego yo kuzamura ibyo umuturage yinjiza ku mwaka. Aba ni bamwe mu baturage bo mu ntara y’amajyepfo bagaragaza iki kibazo.


Abakora mu nganda bavuga ko bahembwa intica ntikize.

Kalisa Emmanuel umuturage wo mu karere ka Huye yagize ati”Iyo urebye amafaranga duhembwa ntabwo ujyanye n’ibiciro ku isoko iyo ukuyemo ibintu byibanze nkenerwa ku kwezi usanga bitavamo urumva no gusagura byo ntibikunda”.
Hakizimana Evariste wo mu karere ka Gisagara we yongeyeho ati” Twitwa ko turakora ariko ugasanga nubundi dufite inzara nkubu nge ndakora ngiye kumara imyaka 30 ariko uwo nkorera nzi ko ibyo nkora ko bimubyarira umusaruro uri hejuru cyane ariko nge nsa nushaje nabi bitewe no guhembwa nabi”.


Abakora imirimo y’ingufu ni bamwe mu bakora imirimo itanditse.

Aba baturage bagaragaza ko aho ibiciro bigeze ku isoko iyo babihuje n’ibintu by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bidahura nyamara abo bakorera bagakomeza kucyira cyane ibyo nibyo bakabiheraho basaba ko leta n’abandi babifite mu nshingano bakwihutisha ishirwamubikorwa ry’umushahara fatizo kuko byaba umuti kuri iki kibazo.
Ati”Hakwiye kujyaho umushahara mfatizo kuko kenshi umukire aguha ayo ashaka we agakomeza agakira naho wowe ugasubira inyuma”.

Hon Senateri Alexis Mugisha hari icyo avuga ko ibyo bagomba gukora babikoze ahasigaye ni guverinoma ishyira mu bikorwa umushinga bayishyikirije.
Ati”Iki kibazo cy’umushahara mfatizo twakivuzeho kenshi kandi aho ubuvugizi twagombaga kubugeza twarabuhagejeje ariko ikigaragara nuko hakiri inzitizi zituma umwanzuro udafatwa kubera ko bijyana n’ubushobozi bw’igihugu n’ubushobozi bw’ubuzima”.

Muri 2018 nibwo hasohotse itegeko rigenga umurimo rivugurura iryari risanzweho ryo 1974 aho Umushahara mfatizo wari amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.
Iri ryasohotse 2018 ryari ryitezweho ko hashyirwaho umushahara mfatizo ku bakozi ariko kugeza ubu ntakirahinduka, iri tegeko ryaje mu gihe hari hashize imyaka myinshi sendika z’abakozi zigaragaza ko umushahara ari ikibazo kikibangamiye kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abakozi ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru