Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

IPRC: Abazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika 2022 bamenyekanye

Monday 11 October 2021
    Yasomwe na

Nzeyimana Viateur

Abanyeshuri begukanye intsinzi mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro yaberaga muri IPRC Kigali iherereye Kicukiro barasabwe gukora cyane no gukomeza kwitoza, kugira vuba, kugira ngo bazashobore gutsinda mu marushanwa yo ku rwego rw’Afurika azabera muri Namibiya.

Abo ni Nizeyimana Janvier wiga iby’amashanyarazi, Niyigena Elie wiga iby’amazi, Irimaso David wiga iby’amashanyarazi na Ndayishimiye Andres wiga iby’ubwubatsi bose bazahagararira u Rwanda mu gihugu cya Namibiya muri Werurwe umwaka utaha wa 2022.

Kuwa kane tariki 7 Ukwakira 2021 nibwo muri IPRC Kigali harangiye irushanwa ryabonetsemo abanyeshuri bane bazahatana ku rwego rw’Afurika mu gukora vuba kandi neza.

Nizeyimana Janvier, yagize ati, "Nagize amahirwe yo gutsinda ku rwego rw’igihugu nkaba nzaba ndi mu bazahagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika. Uburyo ntsinze aya marushanwa nakunze guhura n’abandi mu marushanwa bimpa uburyo nanjye bwo gukora vuba, ubwo byampaye icyizere nanjye binentera kwihagararaho kandi nizeye gukomeza kubona intsinzi.

Uyu munyeshuri hari icyo asaba abayobozi bamashuri, ati "Icyo nasaba abayobozi bacu ni uko bakomeza kudushakira amahugurwa n’aho twimenyereza cyane umurimo."

Ku ruhande rw’abanyeshuri bataje mu bane ba mbere hari amasomo bavuga bungukiye muri aya marushanwa.

Ishimwe Ester wiga muri IPRC Karongi mu mashanyarazi yavuze ko nubwo atashoboye kuza muri bane ba mbere hair icyo yunbukiyemo.

Yagize ati "Icyo nkuye muri aya marushanwa cyatumye ntaza mu ba mbere ni ukutimenyereza cyane, icyakora ndashimira bagenzi banjye b’abahungu uburyo bashoboye kugera ku ntsinzi kandi nizeye ko natwe abakobwa tuzakomeza gushyiraho umuhate kugira ngo dushobore kugera ku rwego rushimishije nk’urwo basaza bacu bagezeho kandi birashoboka, niyo mpamvu nshishikariza abakobwa bagenzi banjye kutitinya kuko turashoboye kandi birashoboka."

Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic, Dr Gashumba James yavuze ko iryo rushanwa riberetse urugendo bafite rutuma barushaho gukora cyane mu kuzamura aho abaneyshuri bamwe bagifite intege nkeye.

Yakomeje agira ati "Ubu rero iki gihe gito dufite kugera muri Werurwe biradusaba cyane cyane ibikoresho kugira ngo abana bitoze, dushaka ko abana bazana intsinzi bagiye muri Namibiya ndetse bishobotse tuzabone n’umuntu uzagera Shangayi mu Bushinwa kandi birashoboka.

Abarimu n’ababyeyi babo turabasaba kubaba hafi babashishikariza gukora imyitozo cyane kuko urugendo ruracyari rurerure kandi tugomba kubibafashamo."

Bwana Gatabazi Pascal, Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya tekinike n’imyuga yavuze ko aya marushanwa ari ingezi kuko atuma abana bakora imyitozo myinshi kandi uko bagenda babikora ari nako barushaho bikunda bigatanga n’ubutumwa ku bandi batitabiriye amarushanwa.

Yakomeje agira ati "Kuko twabihereye hasi mu mashuri bizamuka kugira ngo haboneke abari buze ku rwego rw’igihugu. Ubwabyo bifite umusaruro ukomeye mu guteza imbere abana mu kwimenyereza ibyo biga, bagakora imyimenyerezo myishi (Pratiques).

Ubundi ibi ni ibintu abana bacu bashoboye cyane gusa dukunda kubura imyitozo ihagije. Iyo baje ku rwego rw’igihugu nk’ubu bakora imyitozo ariko iyo bari ku ishuri imyitozo iba idahagije cyane kubera ibikoresho biba bidahagije, ariko ni ibintu twemera ko bishoboka, n’ababishoboye bandi ntacyo baturushije uretse gukora imyitozo myinshi."

Yakomeje agira ati "Abazajya kuduhagararira muri Namibiya bazava hano bazakora imyitozo myinshi, dutekereza ko nta kindi abandi babarusha. Ubu hari ubukangurambaga bukangurira ababyeyi n’abana b’abakobwa nabo ko bashoboye, kuko hari ingero nyinshi zibyekana."

Abo banyeshuri bose uko ari bane, buri wese yahembwe sheki y’amafaranga ibihumbi magana atanu by’amafranga y’u Rwanda, nk’agashimwe ko kubatera ingabo mu bitugu. Kandi basabwa gukomeza umurava no kudatezuka ku ntego yo guhesha ishema igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru