Hashize igihe gito Minisiteri yUbutegetsi bw’igihugu n’Ikigo cyayo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere ry’uturere LODA bashyize ahagaragara ibyiciro by’ubudehe abanyarwanda bagiye kujyamo hashingiwe ku bushobozi bwabo ariko kugeza ubu hari ikiciro kimwe cyakomeje kuvugisha abatari bake bibaza impamvu umuntu winjiza amafaranga 65 000 y’u Rwanda buri kwezi ari mu kiciro kimwe n’uwinjiza ibihumbi 600 000 nawe buri kwezi, hafi inshuro 10 ze.
Mu kiganiro Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegtsi bw’igihugu Dusengiyumva Samuel n’Umuyobozi Mukuru muri LOD, Nyinawagaga Claudine mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru gitambuka mu bw’itangazamakuru bitandukanye, tariki ya 18 Ukwakira 2020, bagaragaje ko hari icyashingiweho bitewe n’ibiva mu bushakashatsi b’ikigo k’igihugu gikora ibarurishamibare kiba cyagaragaje.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dusengimana yavuze ko ibyiciro by’ubudehe bigiye gufasha igihugu mu kugena ahazashyirwa imbaraga mu bikorwa bikorwa by’iterambere.
Ati “Ibyiciro bya mbere hari aho ubushakashtsi bwagiye bugaragaza ko umusaruro uvamo ushobora kuba atari wo wakavuyemo mu gihe abantu baba bafite amakuru nyayo.”
Ibi byiciro bikozwe kuri iyi nshuro bije bisimbura ibyari bisanzweho byashyiraga abanyarwanda mu byiciro bine, bibanzirizwa n’ikiciro cya mbere cy’abantu badafite amikoro bitabwagaho na leta muri gahunda zitandukanye zo kubazamura mu bukungu n’imibereho myiza.
Kuri iyi nshuro minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko hashize imyaka ibiri abaturage ari bo batanze amakuru ku buryo bumva ibyiciro by’ubudehe bikwiye kungana n’icyo byashingiraho.
Ibyiciro bishya ni bitanu bikaba birangwa n’inyuguti, aho ikiciro kibanza ari A kibarizwamo ingo zinjiza amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi Magana atandatu mirongo itanu (650 000frw) buei kwezi kuzamuka.
Ikiciro bya B kirimo ingo zinjiza amafaranga 65 000 buri kwezi kugera kuri bya bihumbi 650 000 by’uwo mu kiciro cya A. Aba ngo ni abantu mu rugo bafite ubushobozi bwo kwitunga, n’ubwo batari abakire cyane ariko bashobora kubona iby’ibanze.
Hari abanyarwanda bumvise ikinyuranyo k’ibi byiciro, ntibatinda kubaza icyatumye ingo zibirimo zishyirwa mu kiciro kimwe kandi n’imibereho wasanga mu ngo zabo ihabanye ku maso no ku mikoro.
Umuyobozi Mukuru muri LODA, Nyinawagaga Claudine yasobanuye ko gushyira izo ngo mu kiciro kimwe byatewe n’amakuru ava mu kigo k’ibarurishamibare NISR.
Ati “ibi byiciro bitanu ni abaturage babigennye, ni ibyifuzo by’abaturage twashingiyeho; icya kabiri hari imibare ikorwa ikatwereka impuzandengo. Ni ukuvuga ngo dukoze impuzandengo y’imibare tugenderaho nubundi igaragaza ubukene bukabije ni ubuhe, ubukene bundi ni ubuhe, umuntu utangiye kugira intangiriro ni uwuhe, ... ni byo twashingiyeho.
Ni impuzandengo dushingiraho igaragaza intangiriro, aho umuntu ashobora kubona iby’ibanze; ni ukuvuga yaba amafunguro, kubasha kwivuza, gushyira umwana mu ishuri. Iyo mibare iyo ikigo k’ibarurishamibare cyatugaragarije nk’impuzandengo hashingiwe ku mafaranga abanyarwanda binjiza mu ngo zabo.”
Ikiciro cya C ni ingo zinjiza amafaranga hagati ya 45 000 frw buri kwezi kugeza kuri 65 000, aba ni abakene ariko bashoboye gukora, nubwo badafite umusingi uhagije ariko igihe yaba ibahaye nk’imirimo, ibafashije gukora imishinga iciriritse bashobora guhita bazamuka bakajya muri ba bandi babasha kubona iby’ibanze. Iki kiciro nacyo benshi bakibajijeho, impamvu ingo zisa n’izegeranye mu bushobozi bw’ibyo zinjiza ariko zikaba zitari mu kiciro kimwe.
Ikiciro cya D ni ingo zinjiza munsi y’ibihumbi 45 000frw buri kwezi, aba bakaba abakene cyane batabasha kubona iby’ibanze bihagije. Iki ni ikiciro kihariye kirimo abantu Leta izaherekeza mu buzima bwabo bakaburangiza neza cyangwa bakava mu bibazo bituma batishobora.
Ikiciro cya nyuma ni ikirangwa n’inyuguti ya E, kirimo ingo zirimo abantu batabasha gukora kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba umubyeyi ari mukuru cyane kurenza imyaka 65 kandi akaba nta handi afite akura ikimutunga, umuntu ufite ubumuga bukabije butahasha gutuma akora nawe nta kindi yakuraho ikimutunga, ufite indwara karande yamuzahaje atabasha gukora, umwana urera abavandimwe be kandi agomba kujya mu ishuri kandi akaba adafite ahandi akura ibimutunga.
Umunyamabanga uhoraho Dusengimana yasobanuye ko ibyiciro by’ubudehe atari ibyiciro by’ubukungu bw’urugo ahubwo ari nk’igikoresho gifasha igihugu mu igenamigambi cyane cyane rujyanye na gahunda yo guhindura imibereho y’abaturage.
Mu bindi byasobanuwe ni uko kugeza ubu kuvugurura ibi byiciro byarangiye kugira icyo bivugururwaho, kuko byanemejwe n’inama y’abaminisitiri mu kwezi kwa Kamena 2020 ubu hakaba hasigaye kubishyira mu bikorwa ariko buri karere kagahitamo imirenge bazabigeragerezamo kugira ngo barebe impinduka bitanga.
Ibyiciro by’ubudehe biteganywa ko bihindurwa buri myaka itatu ariko bikaba byemewe ko igihe umuturage agiye igituma ashobora guhindurirwa ikiciro cy’ubudehe bikorwa hagendewe ku makuru agaragazwa n’abaturage.

















