Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

MINEDUC yatangije gahunda yo kuganiriza abanyeshuri iby’ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere

Thursday 3 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, yatangije gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri, hagamije kugira ngo abarezi bahawe ubumenyi bw’ibanze buzabaafsha kwita ku bana, gufasha abana gukomeza kwiyumva nk’abari mu muryango, mu nshuti.

Ni gahunda yatangijwe ku rwego rw’igihugu ku Ishuri Ryisumbuye ryigaho abakobwa gusa “New Explorer Girsl Academy” riherereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.

Iri shuri rikaba ari rimwe mu yigeze kugaragaraho n’uburwayi bwafatwaga nk’abayobera umwaka ushize, 2019, bwafataga abakobwa batitira mu mavi bigatuma batabasha kugenda, inzego z’ubuzima zikagaragaza ko buterwa n’indwara zo mu mutwe ariko bakavurwa bagakira mu gihe gito mu bigo bike yagiye igaragaramo.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bakobwa biga kuri iki kigo, Tuyizere Orante, yavuze icyo gihe ko ibyamubayeho yasanze ari ingaruka z’amateka y’ibyamubayeho mu myaka itanu ishize ubwo umubyeyi we, Mama, yapfuye afite imyaka 12 kandi ari we muhererezi mu bakobwa babiri na musaza wabo umwe.

Avuga ko ubuzima bwaje kumugora cyane ku byakira nk’umwana cyane ko akibura uwo mubyeyi yari akizera ko azagaruka aho yagiye kwa muganga, atazi ko atazagaruka cyane ko yari yaramusezeranyije ko natsinda azamujyana ku ishuri n’ibindi byishimo umubyeyi asezeranya umwana we.

Ati “Ngeze ku ishuri kwiga byabanje kungora, hari ahantu ntamenyereye, abantu ntamenyereye, ariko nanone agahinda nari mvanye mu rugo narakagumanaga. Numvaga ngize uwo nganiriza, nkamubwira ibyambayeho, agahinda mfite muri njye wenda yanseka akavuga ko ari ubutesi cyangwa ko nkiri umwana, mbese ntabyumve ukundi.

Kwiga byarangoye mvugishije ukuri, nararwaraguritse indwara ntari menyereye ariko byaje kugeraho bitewe n’ukuntu abayobozi bambaya hafi bakanyereka ko aria bantu bankunda kandi biteguye kumba hafi mu bimbaho, bigenda bishira.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko yakunze kujya aganira na se nk;inshuti magara yari yizeye, amubwira ibimubabaje, aramwumva, amubwira ko ibyago bagize nta gikuba cyacitse, ari ibisanzwe bibaho ku bantu igikuru ari ugukomera bakiyakira ariko kubera ko uyu mukobwa intego ze zose yari yarazihaye umutwe ugaruka kuri Mama we bigatuma uwo ari we wese umwijeje kumuba hafi atizeye neza ko azamuhorana, nawe ashobora kumucika igihe atazi ariko agakomeza kwitabwaho n’umuryango we bya hafi.

Tuyizere avuga ko buhoro buhoro yagiye yiyakira, akomeza kwiha za ntego ze ziyobowe no kwiga gutwara indege.

Ati “Ubu ndi umukobwa ufite intego kandi ndi umukobwa wifitiye ikizere cy’uko ejo hange hazaba heza kandi kuko nabigizemo uruhare. Naje kubona ko umuntu ashobora kwangirika cyangwa se agahungabana kenshi na kenshi kubera ko atabashije guha ikerekezo kizima imitekerereze ye cyangwa se ari ibimubaho yananiwe kwakira.

Natanga urugero rw’indwara y’amaguru yagaragaye hano; mu by’ukuri abana bayanduraga bitewe nuko bananiwe kwakira uburyo bagenzi babo bananiwe kwakira uburyo bagenzi babo barwaye hakaba n’abandi bafataga umwanya bagatekereza ubuzima babayeho mu miryango yabo kwiyakira bikabagora, bikabaviramo no kuba bandura iriya ndwara.”

Kuri we ngo hari uko abona uburwayi bwo mu mutwe, ati “Njye rero mbona uburwayo bwo mu mutwe ntabwo ari ubu burwayi dusanzwe tumenyereye nk’ibisazi, igicuri cyangwa se n’izindi zigira ibimenyetso.

Twebwe nk’urubyiruko akenshi na kenshi ntabwo tujya tubimenya, tuba tubona ari ubuzima busanzwe, kuko ntabwo ibimenyetso byayo twebwe cyangwa se njyewe nshobora gupfa kubyibonaho. Akaba ari yo mpamvu nsaba abayobozi bacu ko twebwe urubyiruko rwakigishwa byinshi ku buvuzi bwo mu mutwe cyangwa ku ndwara zo mu mutwe tukaba twamenya n’uko twitwara.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Hon. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko iyi gahunda itangijwe nyuma y’amezi menshi abana batari ku ishuri kubera ingamba zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, bityo bikaba ari ikintu kigoranye no ku banyeshuri cyane ko bari gusabwa kwiga neza kandi biga mu buryo batari bamenyereye.

Akomeza agira ati “kubera ko abana bamara igihe ikinini bari ku ishuri ndetse abenshi icyo gihe kiruta icyo bamarana n’ababyeyi babo; ibi rero bikaba biduha inshingano ari abayobozi mu nzego za Leta ari n’abayobozi b’abashuri ari ndetse n’abandi bose bari mu burezi bw’abana nk’abarimu. Biduha inshingano zo kubaka ishuri tukaryubaka nk’ahantu umwana yumva ko atekanye.

Ishuri twifuza ni aho umwana aza akumva ko afite inshuti, aho umwana aza akumva ko ahafite ababyeyi, hari ubwo buryo bwo kumva ko arinzwe, ashobora kujya, kugisha nodetse no kugirwa inama zimurengera kandi inama zimujyana mu nzira nziza.”

Yasobanuriye itangazamakuru ko abanyeshuri bibaho ko bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Akenshi abana bari mu ishuri, bakunda kugira ibibazo bitandukanye, no muri iri shuri umwaka ushize habaye ikibazo kihariye airko nanone hari n’ahandi bagaragara ibibazo, ariko nanone ik’ingenzi ni dukomeza kubishyiramo imbaraga nka Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ishuri ribe ahantu umwana yumva atekanye, yumva ko ahafite inshuti, aho ashobora kwegera bakaganira ku bibazo byabo ariko nanone umwana iyo aje ku ishuri ntabwo aba atandukanye n’umuryango.”

Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hazatangwa amahugurwa ahoraho, ariko adakura abantu mu kazi, aho bamwe bazafata igihe bagahugurwa ariko hakomeze gushakwa uburyo abarimu bazakomeza kwihugura.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’indwara zo mu mutwe mu Kigo k’igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Kayiteshonga Yvonne, yavuze ko nk’uko umwanya munini w’ubuzima bwabo abana bawumara ku ishuri.

Akomeza agira ati “Ibitera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biboneka mu miryango n’ahantu umuntu ari mu mibanire n’abandi; muri gahunda yo gukumira no kwita ku buzima bwo mu mutwe, no kwita ku buzima bwo mu mutwe tugomba kujya aho hose tukahashyira imbaraga, abafatanyabikorwa bakaba ahaboneka abo hantu.

Ni yo mpamvu ubwo bufatanye n’abanyeshuri n’abarimu twashyizeho iyo gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bana kugira ngo habeho ubushobozi bwo kubegera bakumva uko bahagaze, bakigizaho icyabangamira imyigire yabo, cyabangamira ubuzima bwabo n’imibanire yabo n’abandi kikaba kibabuza gutanga inkunga ikenewe ku gihugu, mu miryango no kuri bo muri rusange.”

Umuyobozi w’iki Kigo cya NEGA, uyu mukobwa yigamo, Hamza Numan yavuze ko bakimara kubona iyo ndwara begereye abanyeshuri barabaganiriza, kandi n’inzego z’ubuzima zabitayeho mu gihe gito barakira basubira mu masomo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru