Mutungirehe Samuel
Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku bamubajije n’abagiye bibaza niba u Rwanda nanone rushobora gutanga umusanzu w’Ingabo z’igihugu mu gukemura ikibazo cy’intambara imaze Igihe ishyamiranyije ingabo za Leta ya Ethiopia n’iz’Ishyaka rya TPLF zigaruriye intara ya Tigray, ritavuga rumwe na Guverinoma iyobowe na Dr. Abiy Ahmed.
Mu gutanga igisubizo cy’aho u Rwanda ruhagaze byaturutse ku kibazo yabajijwe mu kiganiro yagiranye n’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.
Mu mpera z’ukwezi gushize Minisitiri w’Inrebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed yagiriye uruzinduko mu Rwanda, uruzinduko rwe ku giti.
Bamwe ntibazuyaje gukeka ko yaba aje kwaka umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu kumufasha kujya gutsinda urugamba arwanamo n’ingabo za TPLF za ririya shyaka ryigometse ku butegetsi bwe umwaka ukaba ugiye kwirenga kandi zikomeje kumwereka ko zihagazeho ndetse n’abaturage bari kubirenganiramo.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yakuyeho igihu kuri icyo kibazo, avuga icyari kizanye Dr. Abiy Ahmed n’icyo atekereza cyashoboka kuri icyo kibazo.
Yasobanuye ko Ethiopia yabaye, ni kandi izahora ari inshuri y’u Rwanda, cyane nk’igihugu kiri mu karere kamwe n’u Rwanda.
Yakomeje agira ati, "Vuba aha twakiriye Dr. Abiy Ahmed. Twari dufite ibintu byinshi byo kuganira ariko mu buryo bisanzwe bw’abakuru b’ibihugu. Ni byo, turasoma, buri wese azi ibibazo biriyo, igice cya Ethiopia ari intara ya Tigray."
Yakomeje avuga ko isi n’imiryango mpuzamahanga kimwe n’ibihugu bituranyi batarebereye ikibazo kiriyo kandi hari impinduka zabayeho mu mezi ashize.
Ati "Icyo ntekereza isi yacecekeshejwe n’icyo kibazo, ndabona ingufu zihagije zirimo gukorana na Guverinoma, baba ku ruhande rw’imiryango itabara imbabare; ntekereza ko hakenewe amahoro n’umutekano mu gihugu, ibyo ntawabigiraho ikibazo, kandi bitagirira ku gihugu ubwacyo, icyo n’ibindi bihugu bikora mu gukemura ibibazo byabyo."
Yakomeje agira ati, "N’igihe bibarenze ubwo ni ho hahandi inshuti, abaturanyi, imiryango mpuzamahanga wenda bashaka uburyo kugira uruhare mu gushaka igisubizo. Icyo twe twaba ubwacu ni ukugira uruhare mu gisubizo kandi buri umwe azana ku meza icyo afite. Kuri twebwe rero icyo dufite wenda gishobora kuba igitekerezo Kandi twakibasangiza cyane cyane ku gihugu k’inshuti nka kiriya kandi birumvikana ikibazo ni uko ahanini kiri imbere mu gihugu, Tigray ni igice cya Ethiopia, si ibihugu bitandukanye biri kurwana, ibyo abantu bagomba no kubizirikana.
Bitewe n’urwego ibi kuba bigezeho, bizasaba wenda ko abantu bamwe na bamwe, nako nk’uko nabivuze ni ibintu biri imbere mu gihugu bigomba gukemurwa n’igihugu ubwacyo; igihe Indi muntu yaba akenewe reka abizemo mu buryo butaje gusubiza ibintu irudubi ahubwo bufasha, twaganiriye ibirenze ikibazo kiri muri Ethiopia, tuganira ku byo mu karere duhuriyemo n’ibindi n’ibindi."
Yashimangiye ikindi kintu kimwe, ati "U Rwanda nta byinshi rufite byo gutanga muri kini kibazo kirenze kwifuriza, nanone, bimeze..., turebeye nko kuri Kenya igihe ikibazo cyavugwaga cy’amatora, ni ibibazo bitandukanye nka biriya ariko uruhare rwacu rwiza ni ukwifuza ko abaturage bakishakamo uburyo bwabafasha kurusha."
U Rwanda rumaze kumenyekana ku Mugabane w’Afurika mu kugira uruhare mu gufasha ibihugu gushaka uko hahishwa intambara n’imvururu haba mu buryo bwo gutanga ingabo zafasha igihugu kirwitabaje aho rukomeye no mu gutanga umusanzu mu Muryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro kandi bigatanga umusaruro.
Urugero rwa hafi ni urw’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado aho bari gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu mu kwigizayo inyeshyamba zari zarigaruriye iyo ntara zari zimaze kurengera mu guhohotera abaturage no guteza umutekano muke mu karere Kandi icyo gihugu n’isi muri rusange yamaze kubona umusaruro urimo kuva muri ubwo bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda.


















