Sunday . 10 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more
  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more

Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Saturday 9 May 2026
    Yasomwe na

Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Musenyeri Ahimana agaragaza ko ari ngombwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we bari batuye mu cyahoze ari mu karere ka Rubavu, ubu ni mu Murenge wa Rugerero, muri kano Karere ka Rubavu.

Muri icyo gihe yari umwana uri mu kigero cy’imyaka umunani, akaba yarabuze abatari bake bo mu muryango we.

Mu buhamya bwe ati"Abantu babaca amaguru, ni ibintu utabasha kuvuga twabonye n’amaso yacu, mukuru wanjye nakurikiraga yarimo bari bamuteye inkota mu nda, amara yasohotse hanze atarapfa".

Musenyeri Ahimana Augutsin, Umuyobozi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), agaragaza ko ari ngombwa gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati"Ni ugukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka impamvu zayiteye, no kwibuka ingaruka zayo, n’akaga byatugejejeho nk’igihugu, kandi no kuzirikana ko tutabaye maso dufatanye twese, ubundi ingorane twazisubiramo".

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, nawe yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kunga ubumwe.

Yagize ati"Dukomere ku buyobozi bwacu, kuko ubuyobozi bwatweretse ko bishoboka, kubaka ubumwe bwari bwarashwanyaguritse, hafi ya burundu, kandi Imana yaturemye iba ifite aho ihuriye no gushyiraho ubuyobozi bwiza".

Mu buhamya bya Niyigena (uwatanze uhuhamya), haraho yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yashatse guhungira mu rusengero rumwe rwo mu Itoreri rya EAR ariko Pasiteri wa EAR icyo gihe umwe yanga ko aruhungiramo.

Ibi byatumye Musenyeri Ahimana abimusabira imbabazi kubera guteshuka ku ishingano bikozwe n’uwamwimye ubuhungiro.

Muri iki gikorwa kandi habayemo no gusura urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Commune Rouge, ruherereye muri aka Karere ka Rubavu.

Eulade Mahirwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru