Byagarutsweho mu kiganiro Ihuriro AFC/M23 n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu, ku tariki 22 Mata 2026, mu Mujyi wa Goma kiyobowe na Benjamin Mbonimpa, usanzwe ari Umunyamabanga wa AFC/M23.
Iri huriro ryagarutse ku byo ryemeranyijwe na Leta ya Kinshasa mu biganiro by’amahoro i Montreux mu Busuwisi muri uku kwezi kwa Kane. Harimo ingingo eshatu bemeranyijweho, arizo guhererekanya ifungwa, agahenge, ndetse no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.
Impande zombi zemeranyijwe guhererekanya imfungwa, ariko zikanyuzwa muri Uganda. Ku ngingo yo guhererekanya ifungwa biteganyijwe ko Kinshasa izatanga imfungwa za AFC/M23 zigera kuri 311, naho AFC/M23, nayo igaha Kinshasa abagera ku 166, ibi bikazakorwa ku bufatanye n’Umuryango Utabara Imbabare, (CICR) zikanyuzwa mu gihugu cya Uganda, mbere yuko zigezwa mu birindiro bya buri ruhande muri izi zihanganye.
Iyi ngingo yagarutsweho na Me Jean Paul Shaka wari muri iki kiganiro, ndetse akaba ari n’umwe mu bari bahagarariye AFC/M23, muri ibi biganiro byabereye mu Busuwisi.
Ati" Impande zombi zumvikana ko ifungwa zigomba kurekurwa mu minsi icumi, uhereye umunsi ibiganiro byarangiye, ibyo ngibyo bikurikiye raporo ya CICR, kuko yari yarakoranye n’impande zombi. Dushobora kugaragaza izo fungwa ni bande? Kuko buri ruhande bari batanze amazina y’ifungwa".
Hanyuma ku kijyanye no guhagarika imirwano, Me Shaka yagaragaje ko bumvikanye ko mu minsi ya vuba abo bantu batatu kuri buri ruhande bazakorana inama n’iryo tsinda (team ) kugira ngo batangire gukora ingendo, kugira bareba iyubahirizwa ry’amasezerano riri gukorwa".
Izi mpande zombi zemeranyijwe ibikorwa bigendanye n’ubutabazi nko kwirinda ibikorwa bihungabanya abaturage bityo bakabona uburyo bagera ku bikorwa bakenera byo kubafasha kubaho.
Ni mu gihe Leta ya Kinshasa ishinjwa kugota abaturage mu bice bya za Minembwe, bityo ntibabashe kubona uburyo bagera ku bintu bimwe by’ingenzi bakenera, nk’imiti n’iibiribwa.
Icyicaro cy’abantu batatu ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ndetse n’uruhanda rwa AFC/M23, hamwe n’abandi bo mu bihugu by’akarere, ICJR, baza bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge bazaba bafite icyicaro i Goma, hasanzwe hagenzurwa na AFC/M23.






















