Aya marushanwa yateguwe n’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle na Future Novelty Company n’Akarere ka Rubavu, akaba agiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’umwaka ushize. Ibi bikaba byaragatsweho mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2026.
Aya marushanwa afite intego yo gufasha urubyiruko guteza impano zabo imbere, bityo zibe zabafasha kugera ku musaruro, aho biteganyijwe ko mu bayategura bazazenguruka mu mirenge yose y’Akarere ka Rubavu, bashaka abanyempamo ngo bahatane muri aya marushanwa.
Fred Ruterana, Umuyobozi wa Future Novelty Company, yagarutse ku buryo ibihembo biteye n’uburyo bizatangwa mu byiciro 12 ku bazaba batsinze muri aya marushanwa.
Yagize ati"N’ubundi tuzareba ibyiciro 12 nkuko twabigenjeje umwaka ushize, ariko hari impinduka zabayemo, ubushize, twari dufite icyiciro, cy’umufotogarafe mwiza, ariko icyo cyiciro twagikuyemo, dushyiramo icyindi cyiciro twagiraga ngo kidufashe kugera mu gihugu hose".
Abategura aya marushanwa kandi bagaragaza muri rusange ko hari intambwe ifatika mu kugera ku ntego zayo kuva yatangira, nkuko bigarukwaho kandi na Frère Vital Ringuyeneza, Umuyobozi w’Ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle.
Ati"Twabonye impano shyashya, mu bajene 500, tubona abahanzi nabo babigize umwuga 72, nabo bitabiriye, kandi muri abo bahanzi bitabiriye 12 muri bo barahembwe, uwa mbere uwa kabiri muri buri cyiciro, nanone duhemba no muri za mpano z’abajene bakizamuka 12".
Akarere ka Rubavu ni umwe mu baterankunga bakomeye baya marushanwa, ndetse kagaragaza ko gafite n’ubushake by’umwihariko mu guteza imbere impano z’urubyiruko muri kano karere, nkuko bishimangirwa na Mulindwa Prosper ukayobora.
Ati"Amakosa cyangwa ibyuho mwaba namwe mwarabonye, turagira ngo tubabwire ngo ntabwo bizongera kubaho uyu mwaka, kuko mu mitegurire yacu, twabanje guhindura mu byo tutakoze neza, kugira ngo tuzabigereho muri uriya mwaka".
Abazatoranya abazahatana muri aya marushanwa bazareba impano zashyizwe mu byiciro bitandatu, hanyuma abazatora bakazatora babicishije ku mbuga nkoranyambaga, ku kigero cya 50%.
Biteganyijwe ko hari n’abanyamakuru nabo bazaba bari mu batora, batore nabo ku kigero cya 50%. Gutanga ibihembo bikaba biteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.






















