Monday . 31 March 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 March » Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar – read more
  • 26 March » AFC/M23 yashyizeho ikigo cy’imari n’abayobozi bacyo – read more
  • 26 March » Rubavu: Amezi abaye 4 akarere kadatanga amafaranga y’ubukode nyuma y’ibiza bya 2023 – read more
  • 25 March » Perezida Ndayishimiye yigambye gutera u Rwanda n’aho azanyura – read more
  • 25 March » Perezida Kagame yatanze inama ku cyarangiza intambara mu karere – read more

M23 yageze Katana yerekeza Kavumu

Friday 14 February 2025
    Yasomwe na

Abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashe centre y’ubucuruzi ya Katana nyuma y’imirwano ikomeye wagiranye n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, (FARDC), iz’Abarundi n’ihuriro rya Wazalendo.

Katana, iri kuri kilometero 7 uvuye ku kibuga cy’indege cya Kavumu, yari nk’igikuta gikomeye cyabuzaga M23 kwerekeza kuri icyo kibuga kuko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryahashyize uburinzi bukomeye.

Abarwanyi ba M23 bafashe iyi senteri y’ubucuruzi ya Katana nyuma yo kwirukana abo bahanganye mu gace ka Kabamba n’inkengero zako.

Ubwo M23 yinjiraga muri Katana, yahawe ikaze n’abaturage baho bari bamaze iminsi bagaragaza ko bahohoterwaga na FARDC, by’umwihariko ingabo z’Abarundi ngo zagiriraga nabi uwo bakekaga ko ari icyitso.

Amakuru aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batangiye gukuramo akabo karenge bahunga ikibuga cy’indege cya Kavumu.

Ababonye Katana ifatwa basakaje amashusho y’imodoka za Gisirikare za M23 zigera muri centre ya Katana zihetse abasirikare abandi bagenda n’amaguru, bagana aho abaturage bahurijwe mu nama na Jeneral Byamungu wa M23 kugira ngo abagezeho ijambo ry’ihumure rya General Makenga uyoboye imirwano.

Abaturage bahumurijwe ko nta kongera guhangayika ukundi kubera ibyago baterwaga n’ingabo za Leta FARDC na Wazalendo zababuzaga amahwemo.

Zimwe mu ngabo zari zirinze iki kibuga cy’indege gisobanuye byinshi muri iyi ntambara, zagaragaye zerekeza i Bukavu.

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko Leta ya RDC yanze kugirana na yo ibiganiro bitaziguye, bigamije gushakira hamwe amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa RDC.

Leta ya RDC yavuze ko itazaganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano w’igihugu. M23 igaragaza ko irinda umutekano w’Abanye-Congo, yongeraho ko itarebwa n’imyanzuro ifatirwa mu biganiro itemererwa kwitabira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru