Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umurambo wa Padiri Obaldi uragezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu

Saturday 27 February 2021
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo biteganyijwe ko umurambo wa Padiri Rugirangoga Obaldi ugezwa mu Rwanda kugira ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.

Padiri Rugirangoga yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuza ingaruka za Coronavirisi.

Ku wa mbere ni bwo umurambo wa Padiri Rugirangoga uzagezwa mu karere ka Rusizi kuri Diyoseze Gatulika ya Cyangugu nkuko byasobanuwe na Padiri Komerusenge Athanase, akaba n’Umunyamabanga wa Diyoseze Gatulika ya Cyangugu.

Yagize ati "Umurambo wa Padiri Rugirangoga uzagera i Rusizi ku wa mbere mu masaha ya saa kumi nimwe za nimugoroba, tumusezereho hanyuma muri uwo mugoroba dukomereze mu Ibanga ry’Amahoro aho azashyingurwa hanyuma ku wa kabiri tugire Igitambo cya Misa cyo kumusabira no kumusezeraho."

Aho ku Ibanga ry’Amahoro ni ikigo cyashinzwe na Padiri Rugirangoga kugira ngo abaturage bajye baza kuhaganirira n’Imana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru