Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze APR FC ibitego 2-1, bituma zinganya amanota 60/60 ku munsi wa 27 wa shampiyona Primus national league.
Ni umukino wari imbaturamugabo wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022 aho Kiyovu sports yongeye kwerekana ko ari ikipe nkuru ifite inyota y’igikombe.
Ni umukino watangiye uryoheye ijisho, wari urimo uguhangana gukomeye aho amakipe yombi yasatiranaga ku buryo bukomeye ndetse ibiciro byo kuwureba byari bihenze cyane aho itike ya make yari ku bihumbi 5000 Frw naho iya menshi ikaba ibihumbi 30 Frw .
Umusifuzi yatangije umupira ku isaha ya saa 15h00’ maze amakipe aratakana karava. Kizigenza Serumogo Ally wa kiyovu sports yatangiye akubagana imbere y’izamu rya APR fc, nk’uburyo yabonye ubwo yari yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa APR FC umupira ushyirwa muri koruneri na Omborenga Fitina.
Umusore wa APR fc Rwabuhihi Placide yarekuye umupira uremereye ari muri metero nka 30 hanyuma umuzamu wa Kiyovu, Kimenyi arwana nawo ashyira umupira muri koruneri. Mu gice cya mbere umupira ugitangira byatumye hitabazwa abaganga kuko yagaragaje ko agize ikibazo.
APR FC yagaragaje uguhuzagurika mu bwugarizi bwayo bwarimo Nsabimana Aimable na Buregeya Prince bwakiniraga ku gitutu ariko by’umwihariko Omborenga Fitina yagowe no guhagarika Muhozi Fred ndetse na Bigirimana Abed waje no kwinjiza igitego cya Mbere cya kiyovu ku munota wa 29’ kuri penaliti yaturutse ku makosa yari akozwe na bamyugariro ba APR fc.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umusore w’umugande Emmanuel Okwi yashimangiye ko bashaka iyi ntsinzi ubwo yateye umupira neza umunyezamu wa APR fc Pierre ntiyamenya aho uciye.
Mu gice cya kabiri cyatangiye Umutoza Adil ashaka kwishyura ibi bitego aho Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert basimbuzwa Nshuti Innocent na Mugunga Yves, byatumye ikipe ya APR fC igira imbaraga nyinshi itangira kugora kiyovu sports ndetse byaje no kubyara amatunda ku munota wa 57’ ubwo Nsabimana Aimable yaje gutsinda igitego nyuma y’ubwumvikane buke bwakozwe na bamyugariro ba Kiyovu sports.
Umukino waruahijeho gukomera Ku munota wa 76’ aho Ishimwe Saleh na Bigirimana Amissi basimbuye ku ruhande rwa Kiyovu Sports naho APR FC ishyiramo Nsanzimfura Keddy mu mwanya wa Ruboneka Bosco ubundi bakomeza kwatakana arinako hagenda hakorwa amakosa menshi ku ruhande rwa kiyovu cyane ko Rutahizamu w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Nshuti Innocent bagiye bamukoreraho amakosa menshi.
Kuba APR fc yatakaje uyu mukino byatumye ijya Ku gitutu gikomeye mu gihe yahise inganya na Kiyovu Sports amanota 60 kuri 60 ikaba izigamye ibitego 23 ku mwanya wa mbere mu gihe kiyovu iri ku mwanya wa kabiri izigamye ibitego 22.
Ikipe ya Kiyovu Sports isigaje imikino igera muri itatu igomba kuzahiramo na na Etoile de l’Est, Espoir FC na Marines FC mu gihe APR FC izahura na Gorilla FC, AS Kigali ndetse na Police FC gusa biracyari ihurizo rikomeye kumenya ikipe igomba kizegukana iki igikombe.
Dore uko indi mikino yagenze y’umunsi wa 27 wa shampiyona
Marines FC yatsinze Etincelles FC ibitego 4-1, Bugesera FC inyagirwa na Gorilla FC 4-1 naho Etoile de l’Est itsinda Espoir FC 3-1.
Ku munsi w’ejo hategerejwe indi mikino itandukanye.
Musanze fc vs Rayon sports
Gicumbi fc vs Gasogi united
Rutsiro fc vs As Kigali
Police fc vs Mukura victory sports.
Abatoza bashya b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nabo bakurikiranye uyu mukino






















