Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze (JADF) MUGABUKOMEYE Benjamin, yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye inshuro eshatu, muri uyu mwaka aho yageze kuri Miliyari zirenga 32 mu bikorwa by’iterambere.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga (Opening Day) ku nsanganyamatsiko igira igira iti”Duhurize hamwe imbaraga zose zishyira umuturage ku Isonga we muzi w’iterambere rirambye”.
Yagize Ati”Uyu n’umwanya mwiza wo kugaragariza abafatanyabikorwa bacu ibyo dukora, ndetse dufite umwihariko muri uyu mwaka twari dusanzwe dukorera mu mujyi, ariko ubu twaje hano mu Kinigi muri zone ikorerwamo ubukerarugendo, ndetse twabwira abantu ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye inshuro eshatu muri uyu mwaka.”
Yakomeje agira ati”Hano mwabonye ko harimo gutangirwa na serivisi z’irangamimerere ntibyari bimenyerewe, ubu rero twiteze ko abantu benshi bazaza gusura ibi bikorwa mu masitandi atandukanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimama Claudien, watangije ku mugaragaro iri murikabikorwa yashimiye uruhare rwa JADF mu iterambere ry’akarere, ndetse yanashimiye abaje kugaragaza ibikorwa byabo bitandukanye anasaba abantu gufata umwanya wabo bakajya kubisura.
Iri murikabikorwa ryatangiye uyu munsi ku kibuga cy’umupira cy’umurenge wa Kinigi rizarangira kuwa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2026.


























