Monday . 13 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi

Monday 13 July 2026
    Yasomwe na

Tariki ya 13 Nyakanga 2026, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Espagne na FC Barcelona, Lamine Yamal, yujuje imyaka 19 y’amavuko. Nubwo akiri muto, amaze kuba umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, ndetse isabukuru ye ije mu gihe ari gufasha Espagne guhatanira igikombe cy’Isi cya 2026.

Lamine Yamal yavukiye i Esplugues de Llobregat muri Espagne ku wa 13 Nyakanga 2007. Yinjiye mu ishuri ry’umupira rya La Masia rya FC Barcelona akiri muto cyane, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru mu 2023. Mu gihe gito yakurikiyeho, yaciye agahigo ko kuba umwe mu bakinnyi bato bakoze ibidasanzwe haba muri La Liga ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Espagne.

Mu mwaka ushize, Yamal yafashije FC Barcelona gutwara ibikombe bitandukanye, anahabwa umwambaro w’icyamamare nimero 10, wigeze kwambarwa na Lionel Messi. Yakomeje kwitwara neza ndetse yegukana ibihembo bitandukanye by’umukinnyi ukiri muto witwaye neza ku Isi, ibintu byamushyize mu bakinnyi bafite ejo hazaza heza muri ruhago.

Isabukuru ye y’uyu mwaka ije mu bihe bidasanzwe kuko Espagne iri kwitegura umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi izahuramo n’u Bufaransa bwa Kylian Mbappé. Abasesenguzi benshi bavuga ko uyu mukino ushobora kuba amahirwe akomeye kuri Yamal yo gukomeza kwerekana impano ye no kuyobora Espagne igana ku mukino wa nyuma iherukaho muri 2010 iranacyegukana kugitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Iniesta batsinze ubuhorande.

Nubwo afite imyaka 19 gusa, Lamine Yamal amaze kwandika amateka menshi. Yabaye umwe mu bakinnyi bato bakinnyi benshi bahamagarwa mu ikipe nkuru ya Espagne, atsinda ibitego by’ingenzi kandi agatanga imipira yavuyemo ibitego. Muri iki Gikombe cy’Isi cya 2026, yanabaye umukinnyi muto kurusha abandi ugeze ku mikino itandatu y’Igikombe cy’Isi mbere y’imyaka 19, ikindi kimenyetso cy’ubuhanga bwe.

Abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi bifurije Lamine Yamal isabukuru nziza, banamwifuriza gukomeza kurangwa n’ubwitange, kwirinda imvune no gukomeza kwandika amateka. Niba azakomeza gutera imbere nk’uko biri ubu, benshi bemeza ko ashobora kuzaba umwe mu bakinnyi beza Isi izibuka mu myaka iri imbere.

Yanditswe na Genius Fida

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru