Monday . 13 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro

Monday 13 July 2026
    Yasomwe na

Mu” rwego rwo gushimira no guhemba abitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26, BK Pro League yateguye ibirori bya BK Pro League Awards 2026, aho hatangajwe Ikipe y’Umwaka (Best XI of the Season), igizwe n’abakinnyi 11 bagaragaje ubwitange, ubuhanga n’umusaruro udasanzwe muri shampiyona. Ni ubwa mbere ibi bihembo byateguwe ku rwego runini, bigamije guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa byaranze umwaka wose.


Aba nibo bakinnyi beza baranze shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino ushize.

Ikipe y’umwaka igizwe n’umunyezamu Désiré, ba myugariro ni Jean Gilbert Byiringiro, Luzolo, Karshoum na Sogoba, hagati mu kibuga hatoranyijwe Sackey J.Gilles R. na Jean Claude Girumugisha, mu gihe ubusatirizi bugizwe na Madické Kane, Djibril Ouattara na Taiba Mbonyumwami. Aba bakinnyi bose bagize umwaka udasanzwe, bafasha amakipe yabo kugera ku ntego zitandukanye zirimo guhatanira igikombe, imyanya myiza ndetse no kwitwara neza muri shampiyona.

Umwe mu bakinnyi bagaragaye cyane muri ibi bihembo ni Jean Claude Girumugisha wa Al Hilal SC, wegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza w’Umwaka (Player of the Season). Girumugisha yahawe imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw nyuma yo gutsinda bagenzi be bari bahanganye muri iki cyiciro. Imikinire ye, umuvuduko n’uruhare yagize mu gutwara igikombe cya shampiyona byatumye atorwa nk’umukinnyi wahize abandi bose muri uyu mwaka w’imikino.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko iyi kipe y’umwaka ari ishusho y’uko urwego rwa BK Pro League rukomeje gutera imbere. Kuba abakinnyi bakomoka mu makipe atandukanye bagaragaye muri iyi Best XI bigaragaza ko amarushanwa yaranzwe n’ihangana rikomeye ndetse n’ubuziranenge bwazamutse ugereranyije n’imyaka yabanje.

Ibi bihembo kandi ni intambwe ikomeye mu kuzamura isura ya shampiyona y’u Rwanda, kuko bishishikariza abakinnyi gukora cyane no guhatana mu buryo bw’umwuga. Byitezwe ko mu myaka iri imbere BK Pro League Awards izakomeza kuba kimwe mu birori bikomeye muri ruhago nyarwanda, bikazamura agaciro ka shampiyona ndetse bikanafasha abakinnyi b’Abanyarwanda kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kandi bakarushaho gukarishya ubumenyi bityo ikipe y’igihugu ikabyungukiramo.

Yanditswe na Genius Fida


Jean Claude GIRUMUGISHA wa Al Hilal S.C, yahawe igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka (MVP), aho yahembwe imodoka nshya ya KIA Sorento.


Emmanuel Flomo wa Al Hilal Sports Club yegukanye Igihembo cy’Umukinnyi ukiri muto w’umwaka w’imikino 2025-26.


Rutahizamu wa APR FC Cheick Djibril Ouattara yahembwe nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi (18) muri BK Pro League 2025-26.


Umunyezamu wa Kiyovu Sports, James Bienvenue Désiré Djayoyang yahawe igihembo cy’umunyezamu w’umwaka w’imikino 2025-26.


Hesbone Rutonesha ukinira Gorilla FC yegukanye igihembo cy’Igitego cy’Umwaka

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru