Nyuma yo gushyiraho inzego zihagarariye abandi ku rwego rw’imirenge ya Rugarama na Cyanika muri Burera, Abarwanashyaka ba (Green Party of Rwanda) ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikikije mu Rwanda, ryakomereje ibikorwa byaryo mu mirenge ya Kagogo na kinyababa mu karere Burera aho bibukijwe amahame y’ishyaka n’ibigomba kubaranga.
Perezida w’iri Shyaka Hon. Dr Frank Habineza yongeye kwibutsa abarwanashyaka amavu n’amavuko y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, uburenganzira bwa muntu nk’intego iri shyaka rifite.
Ati”Ishyaka ryacu rigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage, nkuko bikubiye mu ntego zacu, mujye mutanga ibitekerezo mwiyamamaze mu nzego zibanze, mugomba guharanira kwita ku bidukikije mudafata ibintu byose ngo mubijugunye aho mubonye.”
Senateri Dr Frank Habineza yashimiye Abarwanashyaka bakomeje guteza imbere ishyaka.
Ibi bikorwa byo gushyiraho inzego ku rwego rw’imirenge byatangirijwe mu karere ka Burera bizakomereza no mutundi turere tw’Igihugu, mu rwego rwo gukomeza kwegera abarwanashyaka no gushimangira imikorere y’ishyaka.






















