Amatara ya Boston Stadium araka kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga 2026, arerekeza ku mukino umwe rukumbi uri bube ku ngengabihe y’Igikombe cy’Isi. Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa (France) iracakirana na Morocco mu mukino wa 1/4 cy’irangiza utangira saa 22:00 z’ijoro ku isaha ya Kigali, aho ikipe itsinda irahita ibona itike ya 1/2 cy’irangiza.
Uyu mukino ugarutse mu mitima y’abakunzi ba ruhago nyuma y’isubiranamo ryabaye mu Gikombe cy’Isi cya 2022, ubwo France yasezereraga Morocco muri 1/2 cy’irangiza. Kuri iyi nshuro, Morocco igarutse ifite icyizere cyo kwihimura no gukomeza kwandika amateka yo kuba igihugu cya Afurika cyagera kure kurushaho muri iri rushanwa, mu gihe France ishaka kongera kwerekana impamvu iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe.
France yageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Sweden ibitego 3-0 muri 1/16 cy’irangiza, ikomeza isezerera Paraguay igitego 1-0 muri 1/8 cy’irangiza. Nubwo itari yatsinda ibitego byinshi mu mukino uheruka, yakomeje kwerekana ubukure, uburambe n’ubushobozi bwo kubona intsinzi igihe bikenewe.
Ku ruhande rwa Morocco, urugendo rwayo rwabaye urw’igitangaza. Yabanje gukuramo Netherlands kuri penaliti, mbere yo kunyagira Canada ibitego 3-0, ibintu byatumye yongera kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago ku Isi. Imikinire yayo yiganjemo ubwugarizi bukomeye, gukoresha neza uburyo bwo gusubiza ibitero no gukorera hamwe ni byo byatumye igera muri iki cyiciro.
Abakinnyi baribandwaho cyane muri uyu mukino ni Kylian Mbappé, umaze kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba France, ndetse na Achraf Hakimi, kapiteni wa Morocco ukina ku ruhande rw’inyuma ariko ugatanga umusanzu munini mu busatirizi. Hararebwa kandi uko ba myugariro ba Morocco bazahangana n’umuvuduko wa Mbappé, mu gihe France izaba ishaka guca intege ibitero bya Morocco biyobowe na Hakimi na bagenzi be.
France kubera uburambe bwayo mu mikino nk’iyi ifite irahabwa amahirwe, gusa bamwe na bamwe banemeza ko Morocco ari ikipe itagomba gusuzugurwa kuko yamaze kwerekana ko ishobora gutsinda amakipe akomeye kandi ikitwara neza mu mikino y’ogukuranwamo.
Uratsinda hagati ya France na Morocco azahura muri 1/2 cy’irangiza n’uzava hagati ya Spain na Belgium, bityo uyu mukino ukaba ufite agaciro gakomeye ku makipe yombi mu rugendo rwo guhatanira igikombe cy’Isi cya 2026.

















