Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo nibwo abenshi bari bategereje ukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro wahuje ikipe y’abanyamujyi As Kigali n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC warangiye ari igitego kimwe cya As Kigali.
Ni igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Kalisa Rachid, cyatumye AS Kigali fc yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2021-22, itsinze APR FC igitego 1-0.
Uyu mukino wari witezwe na benshi, yewe ku mpande zombi nabo ni bari biteguye cyane ndetse benshi bibaza niba ikipe ya As Kigali iza gusubira APR fc ubugira Kabiri.
Umukino wabanjirijwe n’umunota wo kunamira Murenzi Kassim wakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba ari Se wa Murenzi Abdallah uyobora Federasiyo y’umukino wo gusiganwa ku magare( FERWACY) uheruka kwitaba Imana mu minsi yashyize.
Ikipe ya APR FC ikaba yarageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports muri kimwe cya kabiri kirangiza mu gihe AS Kigali yasezereye Police FC bituma igera Ku mukino wanyuma.
Umukino ugitangira ku isaha ya 18h00’ APR FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere bwashoboraga kuvamo igitego ku munota wa 18’ nubwo Omborenga Fitina ataboneje mu rushundura umupira mwiza yarazamukanye.
As Kigali itari ifite ba myugariro umuntu yavuga ko bakomeye yagerageje kujya izira imipira y’abasore ba APR fc ndetse Rutahizamu wa mbere ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Hussein Tchabalala ku munota wa 23’ yagerageje gutera ishoti mu izamu ariko Ishimwe Pierre umunyezamu wa APR FC umupira awufata neza cyane.
Ibintu byaje guhindura isura ku munota wa 30’ mu gice cya mbere aho Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza awutereka ku kirenge cya Tchabalala na we ahita ahereza pase nziza Kalisa Rachid aboneza mu rushundura, igitego kiba kirabonetse.
AS Kigali yakomeje gusatira aho ndetse byashobokaga ko ahagana ku munota wa 42’ yari kubona igitego cya Kabiri, gusa Chabalaka basifuye ko yari yarayemo kuko yarashaka gutsinda, igice cya mbere cyaje kurangira As kigali ikiyoboye umukino n’igitego 1-0,
Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yaje afite ingufu nyinshi aho APR Fc yaje ishaka kwishyura yotsa igitutu ba myugariro ba As Kigali nko ku munota wa 57’ APR FC yakoze impinduka isimbuza abakinnyi batatu icyarimwe aho Bizimana Yannick yasimbuwe na Ishimwe Annicet, Mugisha Gilbert asimburwa na Byiringiro Lague mu gihe Nshuti Innocent yasimbuwe na Mugunga Yves barasatira cyane .
Umupira uri hafi kurangira hafi ku munota wa 81’ w’umukino, AS Kigali nayo yakoze impinduka mu busatirizi bwayo, Shabani Tchabalala asimburwa na Sugira Ernest mu gihe Rukundo Denis yasimbuye Rugirayabo Hassan, Aboubakar Lawal yasimbuwe na Niyibizi Ramadhan bakomeje kugenda bihagararaho.
Sugira Ernest yahushije igitego ku munota wa 83’ ubwo yari amaze gusimbura ndetse igitego cyatumye haba impaka nyinshi aho bamwe bemezaga ko cyari cyinjiye mu izamu gusa umusifuzi Hakizimana Louis yanzura ko umupira utarenze umurongo bikomeza kuba urujijo kuri benshi .
Umupira ugiye kurangira ku munota wa 86’ APR FC yakomeje kotsa igitutu As Kigali ishaka kwishyura igitego, ku buryo baje gukora impinduka Nsabimana Aimable asimburwa na Rwabuhihi Aime Placide mu gihe Nsanzimfura Keddy yasimbuye Ruboneka Bosco, gusa ntacyo byahinduye umukino warangiye nubundi abanyamujyi bacyegukanye.
Ni igikombe cya 4 cy’Amahoro AS Kigali itwaye mu mateka yayo harimo n’icyo yaherukaga gutwara mu mwaka wa 2018/2019 ari na bwo cyaherukaga gukinirwa kubera icyorezo cya Covid-19, 2020 ntabwo cyabaye.
Umutoza Cassa Mbungo Andre akomeje kwandika amateka kuko yigeze nubundi guhesha As Kigali igikombe cy’amahoro.
As Kigali ni yo igomba kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup 2022/2023.
Umukino urangiye , Umutoza wa APR fc Adil Mohamed yikomye imisifurire avuga ko bamwibye ku buryo bugaragara.






















