MUTUNGIREHE SAMUEL
Abagore bakora ubucuruzi bw’imbuto mu turere tumwe na tumwe mu gihugu bagaragarije ba Minisitiri barimo uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Uhagarariye Umuryango wa Gatulika CRS, zimwe mu mbogamizi bahuye nazo kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hagatangira gufatwa ingamba zimwe na zimwe zibangamira ubucuruzi nk’ibizwi nka Shift, aho mu isoko umucuruzi wakoze uno munsi ejo asiba hakaza mugenzi we, bigatuma ibyo bacuruzaga bimwe bibora, abandi bakarya igishoro bigatuma bongera kudindira mu iterambere bari bakatajemo.
Babigarutseho kuri uyu wa Kane i Kigali nama yigaga ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bagore bacuruza imboga n’imbuto mu turere tuwe na tumwe turimo utwo mu Mujyi wa Kigali.
Mu bagore batanze ubuhamya ku byababayeho mu bucuruzi bwabo kuva COVI19 yagera mu Rwanda, barimo Nyiramutoni Claudine, usanzwe acururiza imbuto mu isoko ryashyiriweho abagore rya Kimironko kuva mu myaka ibiri ishize.
Yavuze ko no mu bisanzwe imboga iyo ziraye zitakaza ubuziranenge umuguzi aba ashaka bityo byarushijeho kuba bibi igihe batangiye gusimburana mu minsi yo gucuruza bituma bimwe bibora cyane ko nta buryo bw kubibika bafite ngo bigumane ubuhehere.
Yagize ati “Nshimiye Leta y’Ubumwe yaradufashije tugitangira rwose no muri iyi COVId19 yaradufashije, idufasha mu kwiteza imbere mu gucuruza ariko noneho muri ino minsi ishize aho iki cyorezo cyaziye byabaye ibintu bibi cyane, kuko badushyize mu mashifuti [shift], tukajya dukora nk’uyu munsi ejo tugasiba noneho rero habonetsemo imbogamizi kubera ko nyine wumva ari imboga n’imbuto.
Imboga burya iyo ziraye zirapfa n’imbuto nazo zikunda kugora; twagize ibibazo kuko tutabona ahantu tuzishyira, ahantu tuzibika ku buryo bwacya ku wundi munsi twaba tuje tukazisnga ari amahoro, ahubwo twagize ibihombo byinshi kuko twagiye tuza tugasanga byaboze ubwo rero bikaba birangiritse nta kundi kuntu wabicuruza.”
Nyiramutoni yavuze ko kuva batangira kubona ayo mahirwe yo gucuruza bari bibafitiye umumaro kuko bari batunze imiryango, abana bakarya neza indyo yuzuye, bakiga ariko ubu kubera ibyo bihombo batangiye gusubira inyuma mu mibereho.
Ati “Ubu tuvugana muri aya masaha rwose, muri iyi minsi aho iki cyorezo cyakariye ntabwo byoroshye n’igishoro ubona ko rwose byaranze, ubona nta gishoro dufite ariko ubundi wabonaga rwose ari ibintu byiza twiteza imbere nta bibazo ariko ubu ntibikimeze neza byaranze, twese kandi.”
Byashimangiwe kandi na mugenzi we Niwemukobwa Rosine umaze imyaka 21 mu gucuruza imboga bikaba bimutungiye abana batanu, yavuze ko imbogamizi bagize ari uko bamwe bariye igishoro bakaba batagikora neza.
Ati “Twabashije kwigisha abana, tubasha gusa neza kuko twageragezaga ubucuruzi bwacu; ikintu cy’imbogamizi ni ik’imvura, iyo tugeze mu mvura ibintu by’imbogabirahomba kandi ikindi cya kabiri kutagira igishoro ukaba wagenzda ugafata nk’umurima w’umuntu ufite ibihumbi 50 kandi yaguciye nka 100 bikaba ngombwa akugirira ikizere ukabasha gukuramo ayawe n’ibyo abana barya, ikibazo cyo kutagira igishoro kiratubangamira.”
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Ngabitsinze jean Chrisostome yababwiye ko ibyo babonye mu bushakashatsi no mu bitekerezo by’abagenerwabikorwa bitabiriye iyo nama n’abandi bari bayikurikiye mu ikoranabuhanga bazabyitaho kandi nibabona ntacyo babikozeho bazabibabaza.
Ati “Mwebwe muhagarariye abandi ndashaka kubabwira yuko iyi nyigo ntabwo yakozwe gusa kugira ngo gusa mubonemo ibyo abantu ababjijwe ahubwo yakozwe kugira ngo nyuma yayo ibahe amahirwe, aho nitutabigeraho muzabitubaze.”
Uhagarariye umuryango Gatulika CRS yabwiye itangazamakuru ko iyi nyigo yakorewe gahunda y’imyaka itanu iri imbere bityo mu biganiro babonye igikenwe mu bibazo urusobe rw’ibiribwa.
Ati “Nkuko mwabibonye ingengo y’imari y’iyi myaka itanu kuri njye irasobanutse, uyu munsi hamwe n’iyi nyigo dufite buri kintu mu mwanya umwe. Byinshi muri ibi byagaragajwe ni ibintu twari dusanzwe tuzi na mbere ariko bitarandukanye mu byiciro, ndumva iyi nyigo iduhaye amahirwe yihariye nk’abateramnkunga mu iterambere, Guverinoma y’u Rwanda, abagore bo mu migi bakora ubu bucuruzi ubwabo nk’abagenerwabikorwa mu kugira uruhare muri iki kiganiro uko byakorwa kandi ni inshingano yacu nk’abaterankunga na Guverinoma kuvana iyi nyigo mu mpapuro tukayishyir amu bikorwa.
Uyu munsi nka CRS ndi hano kwemeza uruhare rwacu muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ku gukomeza kunoza ubuizma bw’abagore bakora iyi mirimo mu bijyanye no kugera ku mari, ibikorwaremezo bibashisha, kubavana mu bucuruzi budakozwe kinyamwuga bugana mu bunyamwuga, ku bijyanye n’amakuru bakeneye ku kugera ku mari.”
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko imbogamizi abo bagore bakora ubwo bucuruzi bafite zumvikana uko ziri mu byiciro bitatu ari byo izatewe n’ingaruka za covid, igishoro gito n’ubumenyi buke gusa abibutsa ko hari gahunda zitandukanye leta yashyizeho babonamo amahirwe yo kubyigobotora arimo nk’ikigega bisangamo cya BDF n’andi atangwa n’ibigo by’imari n’amabanki mu guteza imbere icyo kiciro cy’ubucuruzi.



















