Ikinyamakuru MamaUrwagasabo ubwo cyumvaga inkuru y’indwara y’iseru mu magereza twashatse kumenya uko iyo ndwara yandura.
Mu nkuru yasohohotse mu kinyamakuru Igihe yavugaga ku kibazo cy’indwara y’iseru mu magereza, atandukanye yo mu Rwanda cyagize giti” “ Kuwa gatatu tariki ya 18 Ukuboza, nibwo muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, imfungwa n’abagororwa 50 bafashwe n’indwara y’iseru.Nibwo urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwahagaritse ibikorwa byo gusura muri Gereza ya Ngoma na Muhanga nyuma yo kwikanga icyorezo cy’iseru giherutse kugaragara muri Gereza ya Mageragere.
Kubera urujya n’uruza hagati y’imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza zitandukanye, hari abavuye mu ya Mageragere bajya mu ya Muhanga n’iya Ngoma bitazwi ko barwaye, ubuyobozi buhita bufata gahunda yo guhagarika urujya n’uruza, abarwaye nabo bashyirwa mu kato.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) SSP Sengabo Hillary, yabwiye Igihe aricyo ducyesha ikganiro cy’umuvugizi ko bikimara kumenyekana hafashwe ingamba.
Ati “Bagiye tutazi ko bafashwe bagezeyo nibwo byamenyekanye. Bahise bashyirwa mu kato bataratangira kwanduza abandi, ibikorwa byo gusura nabyo twabaye tubihagaritse’’.
Yakomeje avuga ko kuva iyi ndwara yagaragara muri gereza ya Mageragere hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gukingira abagororwa ndetse n’abacunga gereza, abarwaye ndetse n’abatarwaye.
Ati “Imibare twari dufite ejo ni uko abantu bari basigaye barwaye iseru ari 28 gusa. Mu zindi gereza nta barwaye iseru bahari.’’
Abafungwa na bagororwa
Dr Nyamusore Jose, Umuyobozi w’ishami rishijwe kurwanya indwara z’ibyororezo mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima ( RBC) aganira n’ikinyamakuru MamaUrwagasabo yagaragaje uko indwara y’iseru yandura vuba kubera ko yandurira mu mwuka, yagize ati ”Iseru yandura mu buryo bworoshye kuko n’indwara yandura binyuze mu kwitsamura no gukorora.
Ikindi, nuko virusi yayo iyo isohotse mu murwayi imara amasaha 2 itarapfa ; iyo hari uri hafi arayandura mu gihe cyayo masaha ; ikindi ni uko uwafashwe n’iseru atangira kwanduza abandi mbere y’iminsi 4 mu gihe aba ataragaragaza ibimenyetso”.
Dr. Nyamusore akomeza agira ati”Iseru n’indwara igaragara henshi ku isi, ifatwa nk’icyorezo, kandi akeshi yibasira abatarayikingiwe, abana, abagore batwite, abasaza n’abakecuru, ndetse n’undi muntu ifite indi ndwara yaba yagabanyaje ubudahangarwa bw’umubiri, abana ibihumbi ijana na cumi yarabahitanye mu mwaka wa 2017, bafite imyaka itanu kw’isi yose, ariko mu Rwanda, kugeza ubu ntaho igaragara, ntawamenya iyinjiye mu Magereza aho yavuye”
Inama yatanzwe na Dr Jose avuga ko kwirinda iyi ndwara ari uko abantu bikingiza, kandi nuwo igaragayeho akihutira kwivuza, kuko ifata nk’ibicurane bisazwe. Buri wese rero akwiye kwivuza mu gihe arwaye, ikindi nuko indwara y’iseru itagira umuti, ahubwo havurwa ibimenyetso byayo.