Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Abahanga mu kugena no kugenzura ibiciro mu by’ubwubatsi barasaba Leta guhindurirwa itegeko bakitwa Abanyamwuga

Friday 25 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Abahanga mu kugena no kugenzura ibiciro mu by’ubwubatsi (Quantity Surveyors) batangaje ko bakwiye guhindurirwa itegeko bakitwa abanyamwuga aho gukomeza gukorera munsi y’abandi banyamwuga mu bwubatsi, abitwa Architects, bitewe n’urwego bavuga ko bagezeho mu mikorere ya kinyamwuga.

Aba ni abanyamwuga babarizwa mu Ihuriro ry’abahanga mu by’ubwubatsi, Rwanda Institute of Architects, bafasha mu kugena agaciro muri iyo mirimo.

Babitangarije i Kigali ubwo bari ku mahugurwa y’iminsi ibiri, barebera hamwe uko barushaho kubaka ubunyamwuga muri uwo murimo no kurushaho kuwumenyekanisha mu nzego za Leta n’iz’abikorera ngo barusheho kuwugana mu gihe habayeho gutanga amasoko mu bwubatsi.

Perezida w’Ihuriro ry’Abahanga mu kugena no kugenzura ibiciro mu by’ubwubatsi mu Rwanda, Rugira Charles, yavuze ko mu myaka 9 uwo mwuga umaze ugeze mu Rwanda udahagaze neza uko byifuzwa, nk’umwuga ugitangira.

Perezida w’Ihuriro ry’Abahanga mu kugena no kugenzura ibiciro mu by’ubwubatsi mu Rwanda, Rugira Charles

Yakomeje avuga imwe mu mbogamizi ikomeye iri mu mategeko abagenga, yagize ati “Icyo dukeneye ni uko habaho itegeko rivuga ko ‘Quantity Surveyor’ ni umwuga aho kuba serivisi, nk’uko ubona abashushanya inzu n’abenjeniyeri azubaka. N’ibindi bihugu bimwe ni uko bikora, nko muri Kenya batangiye bakorana ariko bageraho barabitandukanya. Itegeko riracyatugonga, ni nabwo buvugizi turimo, turavugana n’inzego za Leta nka Minisiteri y’ibikorwa Remezo, turebe ngo twakora gute kugira ngo itegeko rishobore gufasha abana bacu batangire ibigo byabo, tugakora nk’abanyamwuga.

Itegeko rivuga yuko uyu mwuga wacu dukorera munsi y’abandi, nk’abashushanya ibishushanyombonera by’inzu. Oya, twakabaye natwe abanyamwuga, nk’uko mubona abenjeniyeri, abashushanya ariko hari n’aba-Quantity Surveyors.”

Akomeza asobanura ko umu-Quantity Surveyor, ari we muntu ugena agaciro, haba mu by’imari, gutegura gutunganya amasoko, gutanga amasoko akamenya ko umwe ushushanya izo nzu atari we uyiha agaciro, atanabyemerewe kuko atari ibye.

Ati “Ahubwo Quantity Surveyor ni we ubara, akamenya ngo amabuye azubakishwa ni aya, umusingi uzajyamo ibyuma binyana gute, yamara kuzura akamenya ngo amarangi azaba angana gute, ubuso bungana gute; ibyo byose akagena agaciro no gukora ibindi bikwiriye kuri buri kimwe mu by’iyo nzu. Kandi ni nawe ugira inama umukiriya ku buryo amasezerano akorwa; iyo bategura amasezerano yo kubaka ntabwo ari umwubatsi uyategura ni Quantity Surveyor ubikora kuko twigishwa iby’imari, gutegura amasezerano tukigishwa n’amategeko y’iby’ubwubatsi.”

Bamwe mu bahanga mu kugena no kugenzura ibiciro mu by’ubwubatsi, nabo bemeza ko abaturage bakeneye kumenya akamaro kabo kuko hari aho bajya bahendwa kuko batamenye abanyamwuga bashyira mu gaciro imirimo y’ubwubatsi.

Yahayo Angelus, yagize ati “Usanga uko kutaduha umwanya, yaba mu mishanga ya Leta cyangwa abantu ku giti cyabo nibwo ujya wumva ngo imishinga yahagaze kubera ko babuze amafaranga, ingengo y’imari bagennye yabaye nke, kubera inyigo zitaba zizwe neza bikagera hagati imishinga igahagarara cyangwa amafaranga akaba make bigateza n’ibibazo abakiriya n’abandi bashoramari hamwe na Leta.”

Iradukunda Console, nawe ni umwe mu ba Quantity Surveyor, avuga ko igihe umuturage ugiye kubakisha inzu ahaye imirimo yose umwubatsi yirengagije Abahanga mu kugena no kugenzura ibiciro mu by’ubwubatsi ashobora guhendwa.

Ati “Urugero, ushobora gusanga uhenzwe ku kintu utari guhendwamo; wenda nk’ubuzuranenge bw’ibikoresho byari gukoreshwa ntibabikoreshe.”

Perezida w’Ihuriro ry’Abahanga mu kugena no kugenzura ibiciro mu by’ubwubatsi, ku rwego rw’Afurika, Obafemi Omashile, yavuze ko kugeza ubu umugabane w’Afurika ugitakaza amadevise menshi ajya mu bigo by’abahanga mu byo kugena agaciro ku mishanga minini mu bwubatsi kuko abanyafurika babizobereyemo bakiri bake.

Akomeza agira ati “Kugeza ubu igice kinini cya serivisi zacu gikorwa n’abaturutse hanze y’ibihugu byacu; urugero, iyo umuterankunga atanze inkunga runaka y’igikorwa remezo ku gihugu, yaba nk’abashinwa, Guverinoma y’Amerika, Ubwongereza cyangwa Guverinoma zo mu ku mugabane w’Uburayi usanga imishinga yabo icungwa n’abavuye hanze y’umugabane. Izo serivisi zakabaye zikorwa n’abanyamwuga bo ku mugabane wacu.”

Kugeza uyu munsi mu Rwanda hari Abahanga mu kugena no kugenzura ibiciro mu by’ubwubatsi bagera kuri 600, barimo 350 bafite imyabumenyi yo mu kiciro cya Kbiri bakuye muri Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), 250 bakuye impamyabumenyi muri IPRCs.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru