Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abakinnyi bane ba PSG ntibari bugaragare mu kibuga uyu munsi

Monday 3 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abakinnyi bakomeye bane ba Paris saint -Germain barimo na Rutahizamu Lionel Messi bamaze kwandura COVID-19.

Umutoza Mauricio Pochettino yahise atangaza ko abakinnyi 4 batari bugaragare ku mukino iyi Kipe yo mu Bufaransa ifite kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu Irushanwa rya Coupe de France, aho bagomba gukina Vannes ibarizwa mu cyiciro cya Kane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022 umutoza Mauricio Pochettino yemeje ko abasore barimo Juan Bernat, Nathan Bitumazala, Sergio Rico na Lionel Messi basanzwemo icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

Kuri ubu aba bakinnyi bishyize mu kato (Isolation) mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi barwaye mu gihe Paris Saint-Germain yitegura umukino na Vannnes yo mu Cyiciro cya Kane uyu munsi Saa 10 h00’ z’ijoro.

Pochettino yavuze ko Lionel Messi yagumye mu gihugu cya Argentine aho yakoreye ibiruhuko by’iminsi mikuru n’umuryango we bivuze ko agomba kuzagaruka i Paris amaze gukira neza.

Ikipe ya Paris Saint-Germain u Rwanda rwamamazamo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yicaye ku mwanya wa mbere, ikaba ifite amanota 46, ikipe Nice iza Ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 nyuma y’imikino 19 ya Ligue 1 imaze gukinwa, izasubukura Shampiyona ihura na Lyon ku cy’umweru, tariki ya 9 Mutarama 2022 ubwo iyi shampiyona izaba yakomeje.

Mu bandi bakinnyi batazagaragara Kuri uyu mukino barimo kizigenza Neymar ufite ikibazo cy’imvune uribiwabo muri Brazil, mu kiganiro n’abanyamakuru Kandi Pochettino ntiyigeze atangaza itariki Messi azagarukira mu Bufaransa .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru