Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Kuva Goverinoma y’u Rwanda yabona ko icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ibikorwa by’abikorera ndetse bikaviramo abatari bake gutakaza imirimo no gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, yashyizeho ikigega Nzahurabukungu “Rwand Recovery Fund” (ERF), mu rwego rwo kunganira bizinesi zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka.
Kuva icyo kigega cyatangira guha inguzanyo abikorera, abakora mu mwuga w’ububumbyi mu Rwanda bavuga ko icyo kigaga batarakimenya ndetse bataramenya n’abo kigenewe, bagasaba ko Leta yabaha ayo makuru nabo bakazahura ibikorw byabo kuko bakiri mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 nk’abandi bikorera.
Umuyobozi w’ababumbyi bakorera muri Koperative yo mu gishanga cya Kacyiru mu karere ka Gasabo, Gatera Jonathan, yabwiye Mamaurwagasabo ko icyo kigega batarakimenya ndetse bataramenya n’uko ushaka amafaranga muri cyo ayabona.
Yakomeje agira ati “Ntabwo twari twakigana, ntanubwo twari tuzi aho gikorera, ntabwo tuhazi rwose. Kigitangira nta makuru bigeze batubwira, twe ntibajya batugeraho ngo baduhe ayo makuru.”
Gatera avuga ko amafaranga y’iki kgega bayakeneye nk’abantu bagizweho ingaruka na COVID-19, kandi bakeneye kumenya niba ari inguzanyo cyangwa ari inkunga ngo bamenye uko twahitamo.
Yagize ati “Ni amakuru tutari twasobanukirwa neza, tutari twamenya. Twabikora nta kibazo, nonese umunyarwanda utarahuye n’ingaruka za covid-19 ni uruhe?noneho abakoraga business y’ubucuruzi byahumiye ku murari. Kiriya gihe nta muntu wacuruzaga, abantu bose bari bari muri Guma mu rugo, nta muntu wakoraga, urumva ko natwe twahahombeye n’abakozi bacu nabo bamwe barataha kuko batahembwaga nyine.”
Uyu muyobozi avuga ko nubu ingaruka za covid-19 bagihura nazo mu akzi kabo ka buri munsi.
Twegereye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda, COPORWA, Bavakure Vincent, atubwira ko icyo kigega bacyumva mu makuru, bataranamenya aho bagisanga cyangwa niba ari cyo kibanza kwegera abikorera ariko nabo nk’abasigajwe inyuma n’amateka bafite imirimo bakora bakeneye guterwa inkunga.
Yakomeje agira ati “Ntabwo twari twabonaho amakuru arambuye natwe ngo tubigishe; mwari mukwiye gusa nkaho musaba aba bantu bayoboye icyo kigega bakadutumira, bakaduhugura bakaduha amakuru ahagije y’ikigega nzahurabukungu kuko nka makuru baba bafite aba bagenerwabikorwa ba COPORWA nibura ngo banagane icy okigega nzahurabukungu.
Bamenye ngo ese umuntu afatwa ate, umuntu ajya gusaba ayo mafaranga gute, ni ibihe bigenderwaho usaba aba yujuje kugira ngo abone iyo nkunga. Ayo yose ni amakuru natwe tugomba guhabwa kandi tukayamanyesha abagenerwabikorwa bacu, nta mahugurwa twabinye yabyo kugira ngo tubikemenye, turi kumva babivuga kuri radio ko icyo kigega gihari ariko dukeneye guhabwa amakuru arambuye n’abahagarariye iriya miryango tukabibasobanurira.
Ayo makuru njye ntayo mfite kuko ntawantumiye ngo njye kwitabira ibiganiro, mbyumva gutyo mu makuru atambuka kuri radio.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko air ikibazo kuba ikicro cya mbere cy’amafaranga muri icyo kigega yarakoreshejwe akageraho bakongeramo andi abasigajwe inyuma n’amateka bari mu makoperative atarabageraho.
Ati “Ahubwo ni ikibazo kubona izo miliyari 100frw za mbere zishize bakaba bongereye ingengo y’imari, numvise n’amakuru ejo bundi ko bakubye inshuro zigera kuri eshatu n’abo bantu bataragaruza izo nguzanyo, ntekereza ko n’ayo makuru bamwe atarabageraho, batazi nuburyo ayo mafaranga atangwamo, ni nacyo nibandaho, ndagira ngo ubuyobozi bwegere abaturage kuko ushobora gusanga n’icyo kigega gifasha inganda gusa cyangwa abacuruzi, wenda uwo muturage ufite ako kabutike ugasanga we ntikimureba. Nta makuru mbifiteho kuko amafaranga yatanzwe nkeka ko yahawe inganda zikomeye n’ibindi bigo kandi twebwe muri COPORWA kugira ngo uzabone umuntu ufite kampani y’ubucuruzi biboneka hakeya.”
Mu kiganiro Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edourad, yagiranye n’itangazamakuru mu minsi ishize, yavuze ko hari miliyari 150Frw zigiye kongerwa mu kigega Nzahurabukungu kandi imikorere yacyo igakomeza kuvugururwa kuko byagaragaye ko cyagize akamaro gakomeye.
Kigitangira kimwe cya kabiri cy’amafaranga yacyo yashyizwe mu kuzahura amahoteri andi ajya mu zindi nzego zirimo n’ubukerarugendo.
Mu bufasha bwatanzwe n’Ikigega Nzahurabukungu harimo koroshya inguzanyo no kugabanya inyungu ku nguzanyo ibigo byari bifite mu mabanki kimwe no gutanga igihe cyo gusonerwa kwishyura inguzanyo.















