Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Bamwe mu barokokeye ku Kiliziya cya Paruwasi ya Gikondo, mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, batangaje ko bifuza ko urwibutso ruri muri iyo kiliziya rwakitabwaho by’umwihariko nk’urwibutso rwa Kiliziya ya mbere mu Rwanda yiciwemo Abatutsi bwa mbere, bari baje bahahungira abicanyi muri Jenoside, aho kuhakirira bakahatikirira.
Urwibutso rwa Gikondo ruherereye neza muri Paruwasi ya Palloti Gikondo, rubitse amateka akomeye ya Kiliziya Gatukika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko rwaguyemo abatari bake ukurikije uko bivugwa n’abaharikokeye barimo na Rutayisire Diedonne na bagenzi be bari bahari ubwo abicanyi babiciragamo bakaza kurokoka ku bw’amahirwe.
Rutayisire Diedonne wavuze ku mateka y’uru rwibutso
Rutayisire avuga ko iyo ugezemo imbere ubona ibimenyetso bike, nk’isanduku zibitsemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside Atari uko haguye bake ahubwo ari uko hataramenyekana amakuru y’aho abandi bajyanywe kujugunywa ubwo abicanyi bari bamaze gukora icyabazanye.
Agira ati “Iyi Kiliziya ni yo kiliziya ya mbere u Rwanda yiciwemo abantu; izindi kiliziya zari zitaricirwamo abantu. Ni naho ha mbere mu Rwanda hari hakwiye kuturengera kandi hari harinzwe ningabo z’Ababangaladeshe, zarigendeye, abantu batangira gupfa ku itariki ya 8, iya 9 Mata ariko igikomeye abantu bakiriye kuri iyi paruwasi bahunze kuva muri 1990.”
Akomeza avuga ko bagize ikibazo cyo kumenya inyirondoro y’abaguye muri icyo Kiliziya kuko abicanyi batwitse abagore n’abana bari mu nzu ya Chapelle imwe mu zari ziri ku Kiliziya, barongera baragaruka batwika n’ibyangombwa byabo byose.
Ati “Ku buryo kugira ngo ubone umubare w’abana n’ababyeyi barimo muri Chapelle hariya biragoye. Yivanze n’ivu n’ubutaka n’ibirahure n’ibintu byose.”
Rutayisire iruhande rwe hari umwe mu barokokeye muri iyi Kiliziya ya Gikondo
Ikindi yakomeje atangamo ubuhamya ni uko ubwicanyi muri iyo Kiliziya bwakoranywe ubukana bubi ku buryo byananiranye kumenya neza imyirondoro y’abahaguye.
Ati “Iyo murebye inyuma yanyu aho (mu Rwibutso) muraza kubonamo imbago, insimburangingo n’imyunganirangingo z’abari bafite ubumuga; hano abantu bose b’intege nke baje hano ku Kiliziya kandi bahaburira ubuzima bose usibye abagabo babiri barokotse.”
Rutayisire yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro kwita kuri urwo rwibutso rw’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Mwadufasha, tukongera tukarubungabunga, kuko rubitse amateka akomeye. Nyuma ya Jenoside, dufashijwe na Padiri Mukuru, ni rwo rwibutso nanone rwa Mbere Kiliziya yafatanyije n’Abarokotse Jenoside kwemera ko kuri Kiliziya haba urwibutso.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko bitarinda gusabwa nk’ikifuzo ahubwo ari inshingano z’akarere gusana urwibutso.
Yagize ati, "Nubundi nk’akarere duhorana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba hano mu murenge wa Gikondo, ndetse na buri mwaka hari icyo dukora kuri uru rwibutso dufatanyije n’abaturage ndetse tunashimira n’ubuyobozi bw’iyi kiliziya kuko nabo turafatanya, icyo rero basabaga ni uko ibyo bikorwa byahoraho kandi turagira ngo tubibizeze, ko nk’ubuyobozi dufite n’inshingano zo gukomeza kubungabunga inzibutso, gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo rero rwose ari ibyo barinda badusaba ahubwo ni inshingano zacu Kandi turabizeza ko tuzakomeza kubaba hafi."
Uru Rwibutso rwo ku Kiliziya ya Gikondo rubitse n’andi mateka akomeye kuko hari abanya-Gikondo bajya bajya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi babikoreye muri Uganda binyuze mu Muryango Humura, ufasha kwibuka abajugunywe mu nzuzi no mu migezi bagashyingurwa Uganda, amateka yabo nayo afite aho ahuriye n’urwiibutso rwa Paruwasi Palloti Gikondo.





















