Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu gihe abanyeshuri barimo gutangira igihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2021/2022, hari bamwe mu biga amasomo ya tekenike, imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko ababyeyi babo barangije kwishyura amafaranga y’ishuri y’iki gihembwe yose bataramenya ko Leta yagabanyijeho 30% ku mafaranga y’ishuri batanga, bakaba bifuza ko basubizwa ayo Leta izabishyurira.
Aya ni amafaranga Leta ivuga ko yiyemeje kwishyurira abiga muri ayo mashuri mu rwego rwo gukuraho imbogamizi z’amafaranga y’ishuri menshi abashaka kwiga imyuga n’ubumenyingiro basabwa kwishyura bitewe n’ibikoresho bakoresha biga bishira ndetse n’imashini zihenze bakoresha bigatuma amafaranga y’ishuri ahora yiyongera.
Ubwo Mamaurwagasabo yageraga kuri Sitade Regional ya Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, yasanze hari abanyeshuri bagiye gutangira amasomo bo bigo byo mu turere dutandukanye tw’igihugu; mu biga mu mashuri y’imyuga bamwe muri bo bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri uko bari ibigo byari byandikiye ababyeyi babo.
Umwe muri bo ni uwiga ku Ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya Saint Ignace TSS, yatweretse inyemezabwishyu yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 130 arimo 95 y’ishuri akavuga ko yari kwishyura make kuri ayo y’ishuri kuko Leta yavuze ko yagabanyije amwe mu mafaranga bishyura kubera ibikoresho bigiraho imyuga bihenda.
Yagize ati, “Muri aya ay’ishuri ni 95.000 Frw, wenda nari kwishyura nka 65.000frw iyo tuza kumenya ko hari ayo Leta yatwishyuriye. Ndumva byaba byiza bayasubije iwacu kuko umuntu aba assize akoresheje amafaranga menshi mu rugo kugira ngo ajye kwiga kandi nabo bakeneye amafaranga yo gutunga urugo no kwishurira abandi bana tuvukana biga.”
Rukundo Jacques yerekezaga kuri IPRC Huye, ku ishuri ry’imyuga, yavuze ko nawe ababyeyi be bamaze kwishyura ibihumbi ijana, 100.000frw, y’ishuri ariko ku ishuri bababwiye ko bazayasubizwa nibamara kubona ko inyemezabwishyu ko bayishyuye.
Yagize ati, “Twayishyuye mu cyumweru gishize tutaramenya ko hari ayo Leta izatwishyurira. Gusa ku ishuri umuyobozi w’ikigo twaramuhamagaye atubwira ko bazayadusubiza nibamara kubona ko twayishyuye, barebye za bodudero.”
Gusa hari abandi banyeshuri biga imyuga bavuga ko iki cyemezo kije kiborohereza cyane ko bari batarishyura amafaranga y’ishuri kuko nta bushobozi buhagije ababyeyi babo bafite.
Nshimiyimana Isai, yiga Saint Peter College Shyogwe, mu ishami ry’ubwubatsi, mu karare ka Muhanga, yagize ati, “Twatangaga amafaranga ibihumbi 100, none nzatanga ibihumbo 70. Ndabyishimiye cyane, kuko ayo mafaranga kuyabona byagoraga ababyeyi.”
Nshimiyimana Isai/Saint Peter College Shyogwe
Twegereye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, Dipl-Ing. Paul UMUKUNZI, yavuze ko icyemezo cyo kugabanya amafaranga y’ishuri ho 30% ari igitekerezi cyaturutse mu bukangurambaga bamazemo iminsi bagaragaza amahirwe ari mu mashuri y’imyuga.
Yakomeje avuga ko abanyeshuri barangije kwishyura amafaraga y’ishuri bizakorwa birimo no kuyasubizwa ku babishaka.
Yagize ati, “Ku cyemezo cyafashwe hariho abari baramaze kwishyura, bishyuye mbere, aho icyemezo gifatiwe amashuri yagerageje guhindura za babyeyi ziriho amafaranga umwana agomba kwishyura. Icyemezo cyafashwe mu minsi mikuru, hari n’abayobozi b’amashuri batari ku mashuri yabo, abo batubwira ko tubihanganira kugira ngo nibura bagera ku ishuri babashe gukora izindi mpapuro boherereza ababyeyi, ariko bikagaragara ko hari n’abandi bari baramaze kwishyura mbere yuko icyemezo gisohoka.
Nibyo twumvikanye n’abayobozi b’amashuri mu nama twagiranye nabo umunsi w’ejo; ni uko uwamaze kwishyura hari uburyo bubiri bushoboka, hari ukuyasubizwa mu gihe umubyeyi nta rindi deni yari afitiye ikigo, noneho byaba na ngombwa se akaba yazanayaheraho umwaka utaha mu gihe umwana we yazagaruka kuri iryo shuri.”
Kimwe mu byo Leta ishaka gukemura mu gufata icyemezo cyo kugabanyiriza ababyeyi amafaranga y’ishuri ni uko yasanze uko ikoranabuhanga rizamuka mu bikoresho buri gihe bizajya bitavuna ababyeyi guhora batanag amafaranga yiyongera kuyo bari basanzwe batanga kuko buri mwaka ibiciro bizamuka ku isoko.
Leta yiyemeje kujya ishyira amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 5 mu kunganira uburezi bw’amashuri y’imyuga, tekenike n’ubumenyingiro mu rwego rwi kugera ku ntego rwihaye ko mu mwaka wa 2024 abanyeshuri bajya mu mwaka wa kane bazaba ari 60% bajya mu myuga n’ubumenyingiro.


















