Monday . 5 January 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 January » AFC/M23 ishinja MONUSCO kwivanga mu gitero cya drone cyahitanye abaturage ba Masisi-Centre muri RDC – read more
  • 18 December 2025 » AFCON 2025 yahumuye dore bimwe mu byo wamenya kuri iri rushanwa, n’igihugu gihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe – read more
  • 18 December 2025 » Minisitiri w’Intebe wa Qatar avuga ko kutubahiriza amategeko yo guhagarika imirwano kwa Isiraheli bibangamira izindi nzira y’amahoro ya Gaza – read more
  • 17 December 2025 » Hatangiye gushyingurwa abiciwe mu gitero cyabereye i Bondi muri Australia – read more
  • 17 December 2025 » Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wagenje gacye icyemezo cyo guhagarika imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu 2035 – read more

Amakuru agezweho mu mikino: Seninga yagaruwe mu kazi, Igura n’igurisha i bulayi.

Tuesday 13 May 2025
    Yasomwe na

Amakuru y’imikino agezweho kuri uyu wa kabiri turagaruka ku ngingo nyinshi zitandukanye, mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’u bulayi.


Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hasozwa imikino y’umunsi wa 27, kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Gorilla Football Club yatsinze Etincelles ibitego 2-1, iyi ntsinzi ya Gorilla yahise iyifasha kugera ku mwanya wa gatanu.


Gorilla FC yatsinze Etincelles ifata umwanya wa 5.

Kuri ubu Urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na Rayon Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC igitego kimwe ku busa mu mukino wabaye ku cyumweru, APR Fc irarushwa inota rimwe na Rayon Sports mu gihe hasigaye imikino itatu ngo Shampiyona irangire.


Rayon Sports na APR barakubana mu kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Seninga yasubijwe mu kazi muri Etincelles


Nyuma y’umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwemeje ko bwagaruye mu kazi umutoza Seninga Inncocent wari wahagaritswe tariki ya 1 Gicurasi.


Iyi kipe yemeje ko Seninga azatoza imikino itatu ya Shampiyona isigaye, Mw’ibaruwa ihagarika umutoza Seninga Innocent yari yashyizwe ahagaragara na Etincelles yavugaga ko uyu mutoza yahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse.


Seninga Innocent yagaruwe mu kazi nyuma y’iminsi 12 ahagaritswe.

Ikipe y’igihugu y’abagore batarengeje imyaka 20 barakina na Zimbabwe umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatatu.


Ikipe y’igihugu y’abagore batarengeje imyaka 20, ikomeje imyitozo aho iri kwitegura umukino wo kwishyura izahuramo na Zimbabwe ejo kuwa Gatatu kuri Kigali Pele Stadium. Umukino ubanza SHE Amavubi yatsinze ibitego 2-1.


She Amavubi U-20 iri kwitegura guhura na Zimbabwe ku wa gatatu.

Umukino uzahuza u Rwanda na Zimbabwe uzabera i Kigali.

Mu mukino w’amaboko wa Basketball ikipe ya APR BBC yitegura imikino ya BAL yongereye imbaraga.


Obadiah Noel na Dane Miller Jr bujuje abakinnyi APR BBC izakoresha mu mikino ya Nile Conference, mu irushanwa rya BAL 2025, riteganyijwe tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025 muri BK Arena.


Obadiah Noel mu mwambaro wa APR BBC yitegura BAL 2025.

Mu Bulayi.


Mu Butaliyani shampiyona yaraye ikomeje, ikipe ya Fiorentina yatsinzwe na Venizia ibitego 2-1, naho Atalanta yatsinze AS Roma ibitego 2-1.

Uyu muri Espanye shampiyona iraza gukomeza La Liga ;

19:00 Real Valladolid s Girona
20:00 Real Sociedad vs Celta Vigo
21:30 Sevilla vs Las Palmas



Umwongereza Tino Livramento ukinira Newcastle, ari mu bakinnyi bagera kuri bane ikipe ya Manchester City yifuza kuzahitamo umwe uzasimbura Kyle Walker wakinaga kuri 2, ugomba kugenda 100%, nubwo yari yatijwe muri AC Milan, iramutse itamuguze nabwo ntazagaruka muri Man City.


Kyle Walker akina muri AC Milan kuva mu kwa mbere.

Ikipe ya Manchester City yatangaje Kandi ko iri kwifuza Tijjani Reijnders ukinira AC Milan nubwo iri kumushakamo £57m.

Umunya- Espanye Lamine Yamal yavuze ko amakipe yose atinya Real Madrid, ariko ko bo batayitinya.

Umunya- Brazil Rodrygo yavuze ko ashobora gutandukana na Real Madrid ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye.


Rodrygo mu nzira zisohoka muri Real Madrid.

Valens Nzabonimana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru