Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Amatariki yitangira rya shampiyona y’umupira w’amaguru mu cy’iciro cya Mbere mu Rwanda yamenyekaye

Wednesday 13 July 2022
    Yasomwe na

Jean claude Ndayambaje

Mu nama yahuje abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bo mu cyiciro cya mbere ndetse n’abayobozi n’amakipe bari kumwe n’abatoza babo, yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 19 Kanama 2022 mu kwezi gutaha.

Muri iyi nama kandi bemeje ko umukino uruta iyindi yose (Super cup) mu cyumweru kibanziriza itangira rya shampiyona tariki ya 12 Kanama 2022, aho ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona izacakirana na As Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Nkuko byemejwe muri iyi nama,ni uko umwaka w’imikino ya shampiyona 2022/2023 izarangira tariki ya 4 Kamena 2023, mu gihe igikombe cy’Amahoro kizatangira tariki 6 Ukuboza 2022 gisozwe tariki 21 Gicurasi 2023.

Ikindi gishya ni uko iyi shampiyona izajya ikinwa muri weekend gusa nkuko byemejwe muri iyi nama.

Mu bindi byaganiriweho mu nama ni uko muri uyu mwaka FERWAFA izategura imikino yo kwibuka ikazaba mu kwezi kwa Kamena.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru