Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Werurwe 2022, nibwo inkuru yabaye kimomo ko uwari Perezida w’ikipe yo mu karere ka Rusizi "Espior Fc" witwa Kamuzinzi Godefroid yongeye yafashe icyemezo cyo kwegura ku mpamvu ze bwite.
Nubwo byakomeje kugirwa ubwiru uyu mwuka mubi umaze igihe kirekire muri komite ya Espior fc, amakuru atugeraho aravuga ko ingengo y’imari ya Espior fc yaba imaze kungana n’akayuzi k’isabune, mu gihe akarere kanze kugira amafaranga kabongerera bikaba ari byo byateje umwuka mubi bituma uyu muyobozi akuramo ake karenge.
Amakuru agera kuri mamaurwagasabo nanone avuga ko Bwana Kamuzinzi Godfroid atarimo acana uwaka na komite bayoboranaga ndetse na bamwe mu bagize staff (nyobozi) ya Espior fc, ibi byose bikaba ari intandaro yo kwegura.
Mu ibaruwa igizwe n’amagambo make ashoboka yanditse yegura, Kamuzinzi yagaragaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Ikindi kandi ni uko bibaye ubugira kabiri kubera ko no mu mwaka ushyize yigeze kwandika asezera kuri izi nshingano hari tariki ya 27 Nyakanga 2021, icyo gihe komite yose yari yeguriye icyarimwe gusa mu masaha make bongeye kugaruka.
Uku kwegura ku bayobozi b’amakipe bikomeje kuba ibindi kuko mu minsi ishyishyize aribwo uwari Perezida w’ikipe ya Gicumbi fc, Urayeneza John yanditse yegura, avuga ko ingengo y’imari ikipe ihabwa ari nkeya bityo afata icyemezo cyo kwegura.
Kuri iyi nshuro Kamuzinzi asize ikipe ya Espoir fc iri ku mwanya wa 8 n’amanota 23 mu mikino 19 bamaze gukina yose hamwe mu irushanwa PNL.























