Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Bugesera: Baratabariza umwana wavuye mu ishuri kubera indwara yo mu mutwe

Monday 6 December 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIIREHE Samuel

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Kayumba hari umwana w’umunyeshuri wahuye n’ikibazo cy’indwara yo mu mutwe, abaturage bakunze kwita ibisazi, ata ubwenge, bituma ava mu ishuri. Kuri ubu umuryango we wibaza ahazaza he mu gihe nta bushobozi bwo kumuvuza ugifite, umuvandimwe we umurera avuga ko na we yatangiye kugerwaho n’ingaruka z’icyo kibazo mu buryo bw’umutekano no mu bitekerezo.

Umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw yasuye uwo muryango utuye mu mudugudu wa Nyakwibereka, aganira na Mujejeyo Bosco wita kuri murumuna we wahuye n’iyo ndwara yo mu mutwe. Avuga ko atarasobanukirwa indwara umuvandimwe afite kandi ikibazo cyamaze gufata indi ntera, kuko ageraho akamubura n’aho abonekeye akaba asigaye ahangayikishije abaturage kuko ageze ku rwego rwo kwangiza ibintu no gushaka gukubita no gukomeretsa abantu.

Mujejeyo avuga ko umuvandimwe we w’imyaka 16 yavutse ari muzima, yiga nk’abandi ndetse ari umuhanga cyane mu ishuri. Ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu mu mashuri yisumbuye mu 2020, ku kigo yigaho babahamagaye babamenyesha ko umwana wabo afite ikibazo gikomeye ku buzima bwo mu mutwe biba ngombwa ko ahagarika ishuri.

Agira ati “Mbere y’uko amera kuriya, nta kibazo yari afite kigaragarira amaso; yari muzima, yarigaga mu kigo kiri i Muhanga mu mwaka wa gatanu. Ari ku ishuri rero afatirwayo, baraduhamagara baratubwira bati ‘umwana wanyu byahindutse yagize ikibazo cyo mu mutwe.’ Tuti ‘ese byahereye hehe? Byagenze gute?’ Bati ‘twabonye atakimeze neza nk’ibisanzwe byahindutse, gusa natwe icyamubayeho ntawo tukizi.’ Twagiyeyo araza tugerageza kumuvuza, tumujyana n’i Ndera, Caraes Ndera.”

Akomeza avuga ko bagerageje kubanza kumuvuza mu buvuzi bwa Kinyarwandabiranga, biranga mbere yo kumugeza i Ndera.

Ati “I Ndera rero tumugejejeyo yarahabaye amarayo amezi atatu, ashize araza aba hano, turabana ibyo kwiga byarahagaze, turavuga ngo nibongera gusubirayo nibwo na we azasubirayo n’abandi. Ubwo twabonaga yarabaye muzima, nta kibazo afite, akora n’akazi gaciriritse bakamuha amafaranga.

Nk’ejo azahaguruka ajya kwiga nibwo yahise yongera arafatwa amera kuriya umusanze. Kwiga biba birapfuye. Yataye ishuri kandi yari umuhanga kuko kuva yatangira kwiga ni rimwe gusa yari abaye uwa kabiri ubundi yahoraga aba uwa mbere kuko yigeze kuba uwa mbere mu karere arahembwa anafashwa kwiga none birasa n’ibihagaze kubera ikibazo cyo mu mutwe yagize gitunguranye.”

Ikibazo ku buzima bwo mu mutwe kigira ingaruka ku muryango n’abandi

Mujejeyo avuga ko ajya amara iminsi yarabuze uwo muvandimwe we kandi ahangayikishijwe n’uko ajya agira urugomo ku bandi bantu ataretse n’umuryango we umurera.

Akomeza agira ati “Ubungubu hari ibihe bihinduka cyane, akadukubita akatumenesha, akamena ibirahure by’inzu z’abaturanyi. Njye birampangayikishije cyane ku kigero cyo hejuru kuko nk’ubu umugore wanjye agiye gutaka kuri uyu mugoroba ubu sinemerewe kuva hano kuko ashobora kuza akabakubita n’ibuye akabica.

Nshobora no kujya ku bwiherero nkaza ngasanga nk’uyu mwana muto uryamye hasi amukubise ibuye aramwishe kandi nta kintu wamubaza. Tujya turwana ashaka kubikora, kuko rimwe yakubise umugore wanjye mu minsi yashize ntahari nagiye ku kazi atabarwa n’abaturage.”

Abaturanyi b’uyu muryango urimo umwana wagize ikibazo cy’indwara yo mu mutwe bavuga ko nabo babonye yarahindutse mu buryo batazi, kuko nta myitarire iganisha mu kugaragaza ikibazo nk’icyo bamubonanye kuva na mbere. Bongeraho ko nta bumenyi bafite ku ndwara nk’izo.

Rugamba JMV agira ati “Ikibazo uno mwana yahuye nacyo cyaratuyobeye. Bamwe tuba tunavuga ngo wenda yararozwe, ni abagome bamujijije ubwenge bwe. Ahari wenda hari impamvu twe abaturage tuba tutazi itera kumera gutya ku muntu wari usanzwe ari umwana mwiza mu baturanyi no mu rugo, kandi twese turabizi yari umuhanga cyane mu ishuri.”

Nyiranama Josephine na we, yagize ati “Njye yansanze mu rugo amenagura ibintu byari bihari ndiruka, ntabaza abantu baraza baramusohora. Gusa nta bumenyi dufite ku ndwara nk’izi kuko tubifata nko kurogwa ibisazi, ni hi ubwenge bwacu bugarukira.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata, Dr. Rutagengwa William, yavuze ko indwara nk’izo ku bitaro bazivura kandi umurwayi ashobora gukira mu gihe ubuvuzi batanga ku ndwara zo mu mutwe buhura n’ikibazo umurwayi afite, bitahura bakamwohereza ku buvuzi bwisumbuye.

Yagize ati “Serivisi y’ubuzima bwo mu mutwe ziraganwa, dufite abarwayi bakurikiranwa kuri gahunda ya muganga n’abandi bashya, hari n’abari mu bitaro nubu barimo. Byaba byiza aciye iwacu ku bitaro, tukamusuzuma twabona tubashije kumuvura tukamukurikirana, twabona tubamushobora kukamwandikira agakomeza. Akwiriye gufashwa vuba vuba kugira ngo asubire mu buzima busanzwe.”

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Dr Iyamuremye Damascene, avuga ko bitabaho ko umuntu yabyuka mu gitondo ngo abantu basange bagize ibyo bibazo byo mu mutwe kuri icyo kigero, ahubwo ko hari ikibitera cyatangiye mbere abantu batamwitayeho.

Ati “Nta muntu ukimenya ngo umuntu abayeho ate, yiriwe ate, hanyuma rero haba hagize ikiba ugasanga bari gutungurwa kandi hari ibimeneytso mpuruza umuntu aba yaragaragaje mbere yuko amera gutyo bita gusara.”

Ku kijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku bana n’urubyiruko, Dr. Iyamuremye avuga ko ibibabo biba ari ukuri kw’ubuzima bwo muri sosiyete.

Ati “Ntanze urugero, nk’umwana uri mu muryango urimo amakimbirane ababyeyi bashwana, kubera uko gushwana ntibamenya abana uko bameze, abana baraceceka hanyuma kuko badashobora kubaza ababyeyi ngo muri mu biki noneho bakabigaragaza muri bya bimenyetso tuvuga ngo ni imyifatire idasanzwe harimo uburara, ibiyobyabwenge n’ibindi noneho ugasanga ababyeyi bavuga ngo birabatunguye.”
Ubuzima bwo mu mutwe uko buhagaze mu Rwanda.

Ubushakashatsi buheruka bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, bisabwe n’Inama y’Igihugu y’umushyikirano yabaye mu 2016, busohoka mu 2018, “Rwanda Mental Health Survey” bwagaragaje ko 20.5% by’abaturage bafite ibibazo byo mu mutwe. Ni ukuvuga no umwe muri batanu aba afite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bwo mu mutwe, bikikuba inshuro 3 kugeza kuri 4 mu barokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

Iyo bigeze ku bana mu Rwanda bwa bushakashatsi bwasanze 70% by’ibibazo byo mu mutwe bitangira umuntu afite munsi y’imyaka 25. Mu bana bari munsi y’imyaka 18 ibibazo byo mu mutwe biri ku mwana 1 mu bana 10.

Raporo y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, “The State of the World’s Children 2021”, rivuga ko abana bagera kuri 13% bari hagati y’imyaka 10 kugeza 19 bahuye n’ubuzima bw’ibibazo byo mu mutwe ahanini bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru