Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Nyinawumuntu Claudeni ni umugore utuye mu mudugudu wa Biryogo mu mu kagari ka Biryogo mu murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera, uvuga ko mu mpera z’umwaka ushize, 2021, yapfushije umusore w’imyaka 17 azize urugomo rwo gukubitwa no gukomeretswa yakorewe n’undi musore utaramenyekana amazina ye n’aho aturuka, none kugeza ubu ntarahabwa ubutabera ku mwana we, akikoma RIB ko urubanza rwe rusa n’urwibagiranywe.
Ubwo umunyamakuru yageraga mu gasantere ka Biryogo ahabereye icyaha, Nyinawumuntu yavuze ko umwana we yazize amaherere ku manywa y’ihangu, kuko abo basore babiri bashyamiranye abantu abreba barwana bareba ntibabakiza kugeza ubwo umwe akomerekeje undi bimuvirano urupfu.
Mu gahinda kenshi k’uyu mubyeyi avuga ko ubusanzwe yaba umuhungu we Uwingabo Protogene n’uwo musore wamukomerekeje, uzwi ku izina rya Bogard, bari basanzwe bakora akazi k’ibiraka byo gutwaza abantu cyangwa abacuruzi ibyo baabtumye bagahemberwa akazi bakoze ariko umwe agahora asa n’ushyamiranye nundi.
Agira ati “Babanje no kujya baba inshuti, urumva abantu iyo bashaka ibiraka bataragira satani ubater ango abatandukanye baba ari umwe.”
Nyinawumuntu avuga ko rimwe ari ku mugoroba uwo musore Bogard wari mu kigero kimwe na nyakwigendera Protogene, yanyoye inzoka arasinda arangije yemera mugenzi we ngo agiye kumukubita, ngo ‘Kavukire ntigomba kumusuzugura’.
Undi nawe nk’umusore mugenzi we ntiyabyihanganiye, yereka abari aho ko mugenzi we arimo kumushotora, bigeze mu masaha ya saa cyenda batangira kurwana.
Kurwana byagezeho biracogora, ariko umusore uzwi nka Bogard aca inyuma mu gipangu kiri muri ako gasantere ngo ajye kuzana umuhoro ateme Protogene abuze umuhoro azana urubahu rukoreshwa mu bwubatsi rizwi nka Madiriye.
Nyirawumuntu akomeza agira ati “Araruzana, igihe umwana ahaze ku nguni azi ko imirwano yatangiye aba aramwubukiriye amukubita urwo rubahu ku mutwi, mu gutwi, Protogene arazunga ahita yikubita mu ikarayi y’amasambusa yari ihari. Ibyo byose byabaye ndi hano mu rugo ntazi ibyabaye ku gasantere aho bakoreraga.
Azungereye abantu bagiye kubona babona amaraso aturutse mu gutwi ameneka hasi ariko ntibamenye aho ari guturuka kuko batabonaga igikomere.”
Aha nyakwigndera Protogene yari ku kigo nderabuzima cya Gashora bataramenya neza aho amaraso ari kuva aturuka
Uyu mubyeyi avuga ko yahise yihutira kumujyana ku kigo nderabuzima cya Gashora babona birenze ubushobozi bwabo, bamwandikira kujya ku bitaro by’akarere i Nyamata babona ko amaraso ari guturuka mu mutwe, bamubwira ko imitsi yo mu mutwe yacitse gusa nubwo bari babonye ikibazo bamaze iminsi ibiri bataramwohereza ku bitaro bikuru bya Kanombe.
Aha basanze amaraso aturuka mu gutwi kubera imitsi yo mu mutwe yari yaturitse bikomeye avira inyuma
Nyakwigendera Uwingabo Protogene yamaze iminsi ibiri mu bitaro bya Nyamata, aho agereye i Kanombe babaza umubyeyi we niba urwo rugomo rwararegewe ariko Nyirawumuntu akavuga ko yabigejeje ku buyobozi bw’umudugudu ngo batange raporo akizera ko babikoze atazi ko ntabyo bakoze. Yashizemo umwuka hashize iminsi igera kuri ine arariye mu bitaro bya Kanombe.
Nyirawumuntu ababazwa cyane nuko nta muyobozi numwe wigeze amufata mu mugongo cyangwa ngo agere mu rugo agiye gushyingura.
Yagize ati “Umuntu iyi yapfuye bitunguranye nkuko ubuyobozi ntibuhagera, habura na mutekano cyangwa mudugudu wawe, habura n’umuntu w’isibo? Kuri uwo munsi nta polisi, nta RIB, nta gitifu w’umurenge, nta gitifu w’akagari nta na mudugudu. Nagejeje umurambo hano saa kumi nimwe z’umugoroba ari ku wa mbere, ni njye wasengeye umurambo njyenyine, nta muturage wok u ruhande wavuze ngo mfashe uyu muntu wagize ikibazo gikomeye.”
Ikindi Nyirawumuntu avuga cyamushegeshe ni uko na nyuma y’ibyo yatanze ikirego ariko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ku murenge bakaba bataramuha amakuru y’aho ikirego cye kigeze nta n’amakuru y’ukekwaho kwica umwana we aherereye. Avuga ko bahora bamubwira ko bagikurikirana dosiye ye, none amezi arenze atanu.
Ati “Kuri RIB narahebye, ubutabera narabubuze. N’amazina y’uwo Bogard abantu barayahishe, ayo namenye ni uko yitwa Musabyimana Jeanvier, nayo nyakuye ku kigo yigagaho. Ahantu yavukiye ntabwo nahamenye ariko njye nikoreye ubushakashatsi ku banyagitarama barihano barambwira ngo avuka mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Munini.
Kuri RIB bambwira ngo baracuari mu iperereza; iryo perereza ryagiye mu bugenzacyaha utakoze ugifite dosiye, dosiye ko uyikomeza ugakora iperereza uyifite ukazafata nyirayo cyangwa cyangwa agafatirwa irunaka dodiye iri ahahana, Numara kuyigeza mu bugenzacyaha buzavuga ko bwayibonye butabinye na nyirayo? Abantu bose barambwira ngo Bogard yihishe muri Kibungo (akarere ka Ngoma).”
Ikindi giteye urujijo kuri uyu mubyeyi ni uko uwo uzwi nka Bogard yageze mu gasantere ka Biryogo muri Gashora mu 2012 ariko muri iyo myaka ahamaze yose nta numwe mu baturage barimo n’abamukoreshaga wemeye gutanga amazina ye, ifoto ye cyangwa ngo atange amakuru yaho akomoka ngo bifashe inzego z’iperereza kumukurikirana no gukora dosiye ngo yihute.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye mamaurwagasabo ko disiye y’icyo kirego yagejejwe mu bushinjacyaha irimo gukuirikiranwa ngo ishyikirizwe ubutabera.

















