Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abacururiza mu isoko rya Gahunga, mu karere ka Burera batangaza ko iryo soko ryatangiye kwangirika ku buryo bugaragara, ubuyobozi bwaba ubw’isoko n’inzego z’ibanze barebera bakaba bibaza amaherezo yaryo.
Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Gahunga, aho iri soko ryubatse.
Abaturage bavuga ko usibye kuba ikijyanye n’umwanda muri iri soko cyarabaye agatereranzamba, none bigeze n’aho abajura n’abandi bantu batangiye gusenya ibisima by’isoko Kandi babivuze kuva kera ntihagire igikorwa bakaba basaba ko ryakwitabwaho rikagira abashinzwe umutekano.
Undi mu bakorera muri iri soko yagize ati, "Ikibazo cy’iri soko rya Gahunga kimaze kuturambira, bazabanze barizitire , ndetse barishakire na sekiriti kuko ibisima byose urabona ko byamenetse, ibyuma babyibye, rihora ruzuyemo imyanda, abakora isuku baza rimwe na rimwe. Ikindi n’ubwiherero babwubatse kure kandi nabwo bwarashaje nta nzugi zibamo, dukeneye ko ryitabwaho rwose."
Ikibazo cy’umwanda muri iri soko kiyongeraho no kuba ririmo gusenyuka nta gikorwa ngo ritabarwe
Habyarimana Foustin nawe yagize ati "Isuku muri iri soko ntayo biragaragara, ikindi urabona ko iri soko bajya kuryubaka basa nkaho batize inyigo neza, icya mbere nta modoka yakwinjira mu isoko, baryegeranyije n’aya maduka hanyuma bafunga n’umuhanga winjizaga ibiribwa, kandi rikoreramo abantu benshi."
Perezida w’isoko rya Gahunga, Hakizimana Jean Bosco, yavuze ko batabona umukozi wo gukora isuku buri munsi kuko batabona ubushobozi bwo kumuhemba.
Yagize ati, "Isuku turagerageza rimwe na rimwe ariko ntabwo twebwe twabona ubushobozi bwo guhemba umukozi wa buri munsi kandi abarikora bafitanye amasezerano n’umurenge.
Ku kijyanye n’ubwiherero byatewe n’abatekinisiye, kandi kuba ubwiherero buri kure niho Leta yari ifite ikibanza."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga buvuga kuri iki kibazo maze Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Niringiyimana Jean Damascene, avuga ko kuba isoko rifite umwanda biterwa n’ubuke bw’abakozi bakora isuku muri iri soko.
Yagize ati, "Kuba iri soko rifite umwanda biterwa n’ubuke bw’abakozi babikora kandi hari koperative yakoraga mu isoko iza gahagarara, gusa tuzakomeza gukora ubuvugizi ku buryo ibi bibazo byazakemuka."
Ku kijyanye n’uburyo iki gikorwa remezo cy’abaturage na Leta gikomeje kwangirika, [soko rya Gahunga], uyu muyobozi yavuze ko hari abagizi ba nabi bitwikira ijoro bakaza kuryangiriza akaba avuga ko barimo gushaka uburyo barizitira mu rwego rwo kugira ngo rigire umutekano.
Yakomeje agira ati, "Kuba isoko ryarangiritse ni abagizi ba nabi bitwikira ijoro bakaza gukuramo ibyuma kandi iki kibazo twakigaragarije akarere, kandi turizera ko mu minsi mike rizazitirwa ndetse rigashakirwa n’abashinzwe umutekano, kandi turi hafi gushyiraho irondo ry’umwuga rizajya ricunga umutekano w’isoko rya Gahunga."
Iri soko rya Gahunga ry’ubatswe muri 2014 , rifungurwa muri 2016 rikaba rirema inshuro ebyiri mu cy’umweru, ricururizwamo ibiribwa, imyenda n’ibindi bintu bitandukanye. Rikikijwe n’amaduka menshi amwe adakoreramo abantu kubera imiterere y’iri soko ryafunze inzira zijya ku maduka.

















