Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abakorera n’abarema isoko rya Gahunga riherereye mu murenga wa Gahunga mu karere ka Burera baravuga ko kwangirika kw’iryo soko bigira ingaruka ku bucuruzi bwabo, bakaba basaba inzego bireba kurisana cyane ko badasiba gutanga imisoro n’amahoro ku barikoreramo.
Hari abacuruzi babwiye Mamaurwagasabo ko kuba iri soko ridakoze bigira ingaruka mu mikorere yabo.
Isoko rya Gahunga ibibazo by’ingutu abacuruzi bavuga rifite birimo imireko y’amazi ishaje isuka amazi mu bicuruzwa igihe imvura yaguye, kuba ntabubiko rifite abacuruzi biikorera ibicuruzwa bajya kubibitsa ahandi, abaturage batagira ubwiherero bo hafi y’isoko baza kwituma mu isoko, umwijima ugaragara hagati mu isoko haba no kumanywa, hahora ari nka saa 6hoo z’umugoroba.
Iyo urirebeye inyuma ubona rishaje, kandi uburyo ryubatse butajyanye n’igihe.
Nzabonimana Felicien, acuruza imyenda yagize, ati "Ikibazo dufite isoko ryacu ryarangiritse cyane, nkatwe ducuruza imyenda iyo imvura iguye udahari mugenzi we akibagirwa kubirundarunda irabinyagira maze bigafurik kandi byitwa ngo ni imbere mu isoko; mbese iyo imvura uguye haba nko hanze ."
Nibishaka Vicent nawe yagize ati "Twebwe ikibazo dufite ni umwanda ukabije muri iri soko kandi hari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) dutanga buri kwezi ngo ni ay’isuku rusange ariko wajya kureba ugasanga isuku ntayo; ubwo rero tukabona ayo mafaranga nta musaruro atanga. Kuba isoko ridakoze biha urwaho abantu kuhagira nk’ubwiherero."
Gakire Jean nawe yagize ati "Mudukorere ubuvugizi isoko bakaritunganye kuko bubera uko rimeze n’ibiti dutandikaho ibicuruzwa abahaturiye dusanga babijyanye kubicana, ariko nkubu isoko ryubatse neza rizitiye twashyiraho na basekirite twashaka tukajya tubishyura."
Abaza guhahira mu isoko rya Gahunga nabo bavuga ko isoko ribura ibintu byinshi kuko iyo winjiye mu isoko kubera umwijima biha urwaho amabandi yo kubiba.
Nyirarugendo Pelagie yagize ati "Njyewe ngeze muri iri soko nje guhaha ariko ubona ribangamye cyane; Uuabona iyo winjiyemo ntihaba habona, kandi ari kumanywa, bigatuma ugura ibyo ugura urimo gukebaguza kuko n’abajura niko baba bacicikana bitwaje uwo mwijima."
Ubuyobozi bw’isoko rya Gahunga butangaza ko ibyo babasha gukora nk’isiku bagerageza kugira icyo bayikoraho.
Hakizimana Jean Bosco ni Perezida w’isoko rya Gahunga yagize ati "Muri rusange amasuku arakorwa, hari abakozi bashinzwe gukora isuku ariko tukagira ikibazo cy’abantu bahaturiye, abana babo baza kwituma hano mu isoko. Icyo kibazo duhangana nacyo uko dushoboye kuko hari abakozi 3 bashinzwe kurikorera amasuku, naho bibagiwe turagerageza hagakorwa.
Ariko tukaba dufite gahunda yo kureba ingo zose zegereye isoko niba bafite ubwiherero kugira ngo umwanda ubashe gucika mu isoko."
Kuribyo bibazo bijyanye no gusana isoko Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko riri muri gahunda y’amasoko bufite azasanwa nubwo atari ryo riri kuri gahunda y’uyu mwaka.
Uwanyirigira M. Chantal, Umuyobozi w’akarere ka Burera yagize ati "Dufite gahunda yo gusana ayo masoko nk’akarere, ngirango muri uyu mwaka w’ingingo y’imari turatangirira ku isoko rya Rugarama, andi masoko buri mwaka tuzajya tuyashyira mu ngingo y’imari.
Twamaze kureba amasoko yose ku bufatanye n’inama njyanama y’akarere ka Burera, tuzajya tuyasana uko ingengo y’imari izajya iboneka kuko kuyasanira rimwe ntibyahita bikunda."
Isoko rya Gahunga rirema buri kuwa kabiri no kuwa gatanu mu cyumweru, rikaba ryitabirwa n’abaturage ba Musanze na Burera kuko ryubatse aho utu turere twombi duhurira.



















