Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu barobyi bakorera mu Kiyaga cya Burera baratangaza ko bafite impungenge ku buzima bwabo kuko abakoresha babo batabishyurira ubwishingizi cyangwa ngo babahe ibikoresho by’ubwirinzi ku mpanuka bashobora guhura nazo mu mazi bagasaba Leta ko yabafasha gukura ubuzima bwabo mu kaga.
Ubwo Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga ku kiyaga cya Burera, ku ruhande rw’Umurenge wa Rugarama yasanze hari abarobyi bagfite impungenge mu kazi bakora mu kiyaga cyane ko bakora nta bwishingizi cyangwa ubwirinzi bagira.
Umwe muri bo utifuje gutanagza amazina ye kubera ubukana bw’umukoresha we, twamuhaye izina rya Kwizera, yavuze ko kuba baroba nta bwishingizi bishobora kuzabaviramo ibibazo bikomeye ndetse n’imiryango yabo igasigara amaramasa.
Yagize ati "Nta bwishingizi tugira twese hano; icyo umukoresha (Boss) wanjye ankorera agura ibikoresho byo kuroba ubundi nkajya mukorera nkamuverisa buri munsi, byaba byiza baduhaye ubwishingizi natwe tukagira ubwirinzi."
Undi murobyi witwa Habimana Janvier avuga ko haramutse habaye impanuka batagira icyo babaza kuko nta tegeko ribarengera bafite ryo kuba bajya mu kiyaga kuroba.
Yagira ati "Mbese habaye nk’impanuka ntaho imiryango yacu yatubariza kuko, umuntu hano araza akagura ubwato ubundi akumvikana n’umurobyi akajya amukorera, nta yandi masezerano aba ahari."
Aba barobyi bakomeza bavuga ko bifuza gushyirwa mu mashyirahamwe, bikaba byabafasha guteza imbere umurimo wabo n’imiryango yabo cyane ko ubu bahembwa intica ntikize bitewe nuko barobye.
Kagabo yagize ati "Urabona iyo naronse amafi nyaheteza Bossi nanjye nkasigarana udisigaye, ubwo rero bibaye byiza badushyira mu makoperative aya mafaranga akajya atugirira akamaro."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buteganyiriza aba barobyi basa n’abarobyi maze umuyobozi w’Akarere ntiyabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, twamwoherereje ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.
Twegereye Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu ntara y’amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, avuga ko iki kibazo cy’abarobyi bajya mu kiyaga Cya Burera batagira ubwishingizi bakizi kandi bahora bakiganiraho.
Yagize ati "Iki kibazo turakizi, duherutse ku kiganiraho mu nama twakoze binyuze mu ikoranabuhanga, na PSF wa Burera arabizi, kandi birumvikana baramutse barohamye mu mazi nta bwishingizi cyaba ari ikibazo gikomeye, harimo imbigamizi nyinshi cyane."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bwimbitse ndetse bari gutegura kuzasura aba barobyi aho bakorera kugira ngo babaganirize kandi bazavayo bashyizeho amashyirahamwe.
Yagize ati "Turateganya kuzasura aba barobyi bo mu karere ka Burera, kandi turabizeza ko tuzavayo dukoze amatsinda ahamye, nka PSF ku buryo bazakorera mu mucyo bisanzuye kandi bafite ubuzima bwiza."
Muri iki kiyaga cya Burera usanga ubwato bwinshi bwa gakondo, usanga kandi baro mu mazi nta myenda y’ubwirinzi mu gihe umwe ku ijana ari we uba wambaye umwambaro wabugenewe ushobora kumurinda igihe habaye impanuka.
Aba barobyi bavuga ko bashobora kumara iminsi irindwi (icyumweru cyose) ku kiyaga batagera mu ngo zabo n’aho bagereye mu rugo bamwe muri bo bakaba nta n’urumiya basigaranye kuko benshi amafaranga make bakuye mu kuroba baba barayakoresheje bitunga akaba ari ho bahera basaba ko bashyirwa mu makoperative cyangwa amatsinda ahamye.
















