Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bakobwa bakiri bato, abangavu, bo mu karere ka Gakenke batangaza ko kudasobanurirwa neza ubuzima bw’imyororokere bituma bamwe muri bo bishora mu ngeso mbi zirimo no gukora imibonano mpuzabitsina bigatuma batwara inda zitateganyijwe.
N’ubwo imiryango itandukanye yagiye ishyira ingufu zijyanye no kurengera ubuzima bw’umwana w’umukobwa harimo gusobanukirwa imihindagurikire y’umubiri kuva mu bwana kurenga ubwangavu, kugeza ubu hari bamwe mu bangavu bagitwara inda zitateganyijwe bitewe no kubura ubumenyi bwimbitse ku buzima bw’imyororokere cyane ko hari n’ababyeyi usanga ubwabo batazi byinshi basobanurira umwana ku bibazo byose yibaza n’ibyo yumvana abandi.
Mu karere ka Gakenke ho usanga abangavu bavuga ko bakwiye kugira ubundi bumenyi bahabwa n’ababyeyi babo, nk’abaciye mu buzima barimo butuma bagira uko bitwara bitari ugutegereza kuzabimenyera gusa mu masomo bakura ku ishuri.
Uwineza Francine, ni umwangavu wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko we n’abagenzi be batarabona ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere, bakifuza ko bibaye byiza bajya bategurirwa amahugurwa, nibura nka rimwe mu kwezi muri buri murenge kugira ngo barusheho gusobanukirwa.
Yagize ati “Ntabwo turasobanukirwa bihagije ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko n’ababyeyi bacu birirwa mu mirima bagataha bananiwe, kenshi rero dukunze kugwa mu bishuko tukisanga twatwaye inda zitateguwe kubera kudasobanukirwa."
Uwineza akomeza asaba ko hari abashukwa n’abahungu ko nibakorana nabo imibonano mpuzabitsina aribwo bazakira ibiheri bijya biza mu maso, aribwo bazagira amabuno manini n’ibindi babashukisha.
ku ruhande rw’ababyeyi, Kankundiye Venansiya wo mu murenge wa Mugunga avuga ko akenshi ababyeyi badakunda kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere kuko hari ababifata nko kubigisha uburara, hakaba n’akabibonamo ubujiji.
Kankundiye yagize “Ababyeyi twese ntabwo turi kimwe, kuko hari bagenzi banjye badakozwa ibyo kuganiriza abana by’umwihariko abangavu, bageze mu bukumi; kuko benshi usanga bavuga ngo ni ukumwigisha uburara, ubusambanyi kandi nyamara bakirengagiza ingaruka zizagera ku mwana ubwo azajya kwikorera ubushakashatsi agira ngo arebe niba ibyo yabwiwe n’abasore ari ukuri."
Akomeza agira inama abandi babyeyi kujya bafata umwanya wo kuganiriza abana bakunganira mwarimu uba wirirwanye n’abana ku ishuri.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Umamahoro Marie Thresse yavuze ko bazakomeza kwigisha abana bafatanyije n’inama y’igihugu y’abagore.
Yagize ati "Mu bigo by’amashuri higishwa ubuzima bw’imyororokere, n’inama y’igihugu y’abagore ikunda kwigisha abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere; hari n’igihe dufata abaganga bakajya kubasobanurira, no ku mirenge turabahugura cyane, gusa ubukangurambaga bugomba guhoraho."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubusanzwe abangavu bahurizwaga ku cyumba cy’umurenge murenge bakaganirizwa, bakigishwa ariko kubera Covid-19 byabaye nk’ibitagikorwa neza.
Mu mwaka wa 2020, abangavu 553 batarageza ku myaka 18 nibo batewe inda mu Ntara y’Amajyaruguru, mu gihe mu mwaka wa 2021 abangavu batewe inda bagera kuri 263 muri iyi ntara.















