MUTUNGIREHE SAMUEL
Imibare yatangajwe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwagaragarije abatuye akarere ka Gasabo ko kaje imbere mu kugira imibare myinshi y‘ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho mu byaha 909 byagaragaye mu mezi y’uyu mwaka utaruzura mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, hafi kimwe cya kabiri, 437, ari ibyo muri ako karere.
Byagaragajwe mu bukangurambaga ngarukamwaka bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuri iyi nshuro bwatangirijwe mu Murenge wa Jabana mu kagari ka Bweramvura, ahahuriye abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga yifatanyije n’u Rwanda kurwanya ihohoterwa rishingiey ku gitsina.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “tubake Umuryango uzira ihohotera rishingiye ku gitsina”.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo kimaze gufata indi ntera.
Ati “Ndetse tubona ko umubare w’abana basambanywa ari wo uza ku isonga ugakurikirwa n’ibindi byaha. Kandi biragaragara ko ibi byaha byaniyongereye ugereranyije imibare yo mu 2018/19 n’imibare yo mu 2019/20 aho byiyongereyeho 19.6%.
Ibi nubwo byiyongera ariko hari ingamba leta yashyizeho, haba gukumira iri hohoterwa ndetse no guha ubufasha abagize ibyago bagahura naryo. Amategeko arahari n’ibihano rwose biraremereye, harimo n’igihano cya burundu, igihano cy’imyaka 20 kugeza ku myaka 25. Ntabwo ari ibihano bitoya mu by’ukuri, ariko icyaha gikomeza gukorwa, umuntu akaba yakibaza ese ni ukubera iki ko ibi bikorwa atari iby’i Rwanda mu by’ukuri?”
Minisitiri Prof. Bayisenge yavuze ko bibabaje kuba hari umugabo w’umwalimu uherutse gutabara abura ubufasha bigeraho ariyahura, avuga ko mu by’ukuri ubufasha buhari ariko bibaabje kuba butagera ku bo bukwiriye nk’uwo mugabo.
Ati “Aka ni akanya ko kongera kwibaza icyo twakora kugira ngo turwanye iki cyaha, ese hakorwa iki kugira ngo uwahuye n’ihohoterwa adakomeza guhabwa akato, haba aho dutuye ahubwo tumufashe kugera ku Isange One Stop center.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije G. Umutoni Nadine ushinzwe imibereho myiza n’iterambere, yavuze ko byagaragaye ko umwaka ushize wa 2019 mu Mujyi wa Kigali habontese abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari 2559, barimo 1225 bo mu karere ka Gasabo.
Akomeza agira ati “Turebye gusa mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka mu mUjyi wa Kigali dufite 909, nabo ntabwo ari nubwo bisa n’ibigabanuka ndetse mu karere ka Gasabo gusa hari 437.”
Umutoni yavuze ko mu nama zikorwa haba ku rwego rw’umugi ndetse no ku rwego rw’uturere tuwugize icyaha cyo kwangiza abana bato gikomeza kuza mu byaha bitanu bya mbere bigaruka buri gihe.
Ati “Dufite ingo nyinshi zikuriwe n’abamama ariko usanga hari ihohoterwa bakorewe riva ku gutabwa n’abagabo babo, abana bakabaho ari bonyine, mama akajya gushakisha ubuzima ugasanga ba bana absigaye mu bibazo, bakaba bahura n’ibyago byinshi birimo no kuba bahohoterwa bakiri bato.”
Ku ruhande rw’ubugenzacyaha, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RIB, Karihangabo Isabelle, yavuze ko mu 2019 hakurikiranywe ibyaha 79 999 muri byo ibingana na 10842, ni ukuvuga 18% ari iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; ibyaha bitatu biza ku isonga bikaba ari ugufata ku ngufu abana byabaye 4054, guhoza ku nkeke bingana n’ibyaha 2502, no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato byabaye ibyaha 803.
Zimwe mu mpamvu yavuze zigaragara mu mujyi wa Kigali mu kongera ibyaha byo gusambanya no gufata ku ngufu abana birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ingo zigizwe n’inkumi n’abasore bavuye hirya no hino mu gihugu baje muri Kigali gushaka ubuzima bagashinga ingo mu buryo butemewe n’amategeko ugasanga ni zo ziri ku isonga mu kugaragaramo ihohoterwa n’imfu za hato na hato kuruta uko imiryango yabiteguye bibamo.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Jabana bavuze ko hari ibyo babona biri gutiza uumrindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakitabwaho rikagabanuka.
Murebwayire Sylvie, yagize ati “Icyo twakora ni uko abagabo bakirinda ubuharike n’uburaya kuko akenshi usanga umugabo iyo aharitse umugore we bizana amakimbirane cyangwa se ugasanga baraye batotezwa, ikindi ni uko inzego z’ibanze zashyiramo imbaraga kugira ngo bakemure ibibazo ingo zifitanye, babikemure kuko iyo zitabikemuye usanga wa muntu wakoreye ihohoterwa umugore we ntibamuhane igihe cyose azahora amutoteza kuko atahanwe.”
Umwe mu nshuti z’umuryango, Nyirahabineza Melanie, yagize ati “Icya mbere cyakorwa ni ugutangira amakuru ku gihe; icyo nabashije kubona nkatwe inshuti z’umuryango hari ukuntu abaturanyi barebera, ukabona umuntu ari gukubita undi mu muhanda ukabona ntacyo abaturage bibabwiye. Nitubigira ibyacu buri wese akumva ko ari urugingo rwa mugenzi we kandi ntiturebere.”
Bimwe mu bikorwa bizibandwaho birimo kuzagerageza guhuza abantu bo mu nzego zitandukanye bashoboka kugira ngo haganirwe ku byakorwa mu kurandura ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nubwo ibihe bya COVID-19 bitemerera abantu guterana kenshi gashoboka ari benshi, kugaragaza serivisi zihari zo kwita ku bahuye n’ibyo bibazo, gusobanurira abaturage uko habungwabungwa ibimenyetso ku wahohotewe, kumenyekanisha serivisi za Isange One Sto Center, kwegera urubyiruko rukiri mungimbi n’abangavu bakamenya ubuzima bw’imyororokere na serivisi zibagenewe n’ibindi.


















