Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Muyange bishimiye ibyo bagezeho biyemeza gukomeza kwishakamo ibisubizo

Saturday 15 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama ho mu karere ka Kicukiro, bishimiye ibyo bagezeho biyemeza gukomeza kwishakamo ibisubizo mu bikorwa by’iterambere, bakagaragaza ko hari imbogami bagihura nazo mu bikorwaremezo bagerageza kwikorera, biteza imbere akagari kabo.

Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’akagari, yahuriyemo za komite, Komisiyo n’ingaga zombi ku midugudu no ku kagari ka Muyange na bamwe mu badepite batuye muri ako gace.

Yari Inteko Rusange ihuje imidugudu 4 igize ako kagari, ibaye nyuma y’iheruka mu 2018, ikaba yaratinze guterana kubera imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19 cyabuzaga abantu guterana ari benshi.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’akagari ka Muyange, Segukura Fidele, yavuze ko bamaze iminsi baha amahugurwa abanyamuryango bityo ntawufite ikibazo cyihariye.

Mu kiganiro na Mamaurwagasabo yagize yagize ati: "Bahagaze neza kuko tumaze iminsi tubaha amahugurwa; ntawufite ikibazo cyihariye. Kandi aho ubirebera, ubona aho ubahamagariye muri gahunda zose zitandukanye za Leta bose baritabira n’imbaraga nyinshi. N’uwumva afite intege nkeya agasaba, akavuga ati aha ntituragira ubumenyi buhagije, muzaduhe amahugurwa kuri Manifesto ya FPR Inkotanyi ku nyigisho izi n’izi z’umuryango kugira ngo ibyo dukora tubikore neza kandi binoze."

Chairman Segukura yavuze ko zimwe imbogamizi bafite ari eshatu zibanda ku bikorwa abaturage bari kwikorera.

Yagize ati: "Abaturage bashimishijwe no kubaka imihanda myiza irimo kaburimbo; barisuganya bakishyira hamwe kugira ngo bikorere kaburimbo, ariko kubera ko ihenze haba ubwo imisanzu bashyize hamwe yo gukora imihanda irangira bamaze kuwugira nyabagendwa (platform), abandi hakaba ubwo bakoresha imbaraga nyinshi bakarengaho, imbaraga zigashira barangije guca inzira za rigore, inzira z’amazi ndetse bamaze no kuwutsindagida bashyizemo igitaka cya Laterite noneho hakaba n’abandi bafite imbaraga bakarenzaho, bagashyiramo kaburimbo ariko ugasanga kaburimbo yabo ntikomeye cyane, urebye ukuntu ari umuhanda wanyurwagamo n’imodoka nyinshi ukaba utarambye."

Yakomeje agira ati: " Nubwo ubuyobozi bw’umugi wa Kigali butubwira ko buzatwunganira ariko kuba icyo kintu kitarasohoka ngo tukimenye, niyo twasabye inzego zibishinzwe ko bafasha abo banyamuryango bishyize hamwe kugira ngo niba ubushobozi burangiriye mu kwikorera inzira nyabagendwa birinde ko iyo imvura iguye wangirika."

Mu bindi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu kagari ka Muyange bagatagaje bizongerwano imbaraga ni ikijyanye no gusaba abaturage bakoresha ubundi bwishingizi mu kwivuza kugerageza bakabugaragaza, bakava mu mwenda wuko batarishyura mituaweli kuko bakibarwa nk’aho nta bwishingizi bagira.

Hari kandi kuba akagari n’umurenge batagira Ikigo nderabuzima (Centre de Sante), aho bishobora kugora abagize ikibazo cyihutirwa, nk’ababyeyi bakibyara, babona ubutabazi bigoranye.

Mu bitekerezo n’ibyifuza bagejejweho na bamwe mu badepite batuye cyangwa abafite inyubako muri ako kagari, birimo gusaba abayobozi kubarura abadafite akazi bagashakirwa uko bafashwa kwihangira imirimo n’ibindi bibateza imbere.

Mu byo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Muyange bishimira bakoze muri iyo myaka itatu ishize badaterana birimo gufasha abanyamuryango batishoboye kwishyurirwa mituweli, aho kuva uyu umwaka watangira nibura abaturage 50 bahawe mituweli.

Kubakira abatishoboye, hakoreshejwe amafaranga 7 7875 000.

Muri Guma mu Rugo: byagaragajwe ko nta muturage wigeze ataka inzara wa Muyange.

Baremeye imiryango 3 y’abatishoboye mu gihe cyo kwibuka. Hakusanyije miliyoni 1,3 yo kuremera abatishoboye.

Kugaburira abakene; imiryango 25 irimo abantu of 75 bagaburiwe. Hari n’umuturage utishoboye waremewe kuva ku byo kurya n’ibindi, byose byari bifite agaciro ka miliyoni 1,2.

Hari kandi n’ibindi biyemeje gukora mu gihe kiri imbere mu nkingi eshatu basanzwe bagiramo imihigo.

Chairman Segukura yasangiye n’abagize Inteko Rusange ya FPR Inkotanyi ku kagari ka Muyange, bagirana ubusabane

Patrice Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo nawe utuye muri ako kagari yasangiye n’abaturage aranabaganiriza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru