Mutungirehe Samuel
Aborozi bo mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi batangaje ko bamaze imyaka itandatu batanze imisanzuyo kubaka uruganda rutunganya amata no kuyabyaza umusaruro ariko ubu bategereje ko rwubakwa bagaheba.
Bamwe muri bo bavuga ko baheruka kubwirwa ko imisanzu yabo bakaswe ku mata bagemuraga igeze kuri miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda ariko bayobewe irengero ryayo nyuma yo kutabona uruganda rwubakwa.
Ntibizerwa Desire, ni umwe mu bageza amata y’aborozi ku ikusanyirizo rya Bwisiye muri Gicumbi, kuri mikoro za Pax Press, yagize ati “haciye imyaka igera nko nko kuri 6 tugenda dukatwa amafaranga kuri buri litilo y’amata kugira ngo habashe kubakwa uruganda rw Gicumbi, yewe hhari n’inama nigeze njyamo bavuga ko ayo mafaranga ageze kurimiliyoni 900 hakorwa n’inyigo, bavuga ngo ruzubakwa ku ka Sehumbo.”
Yakomeje agira ati “Ariko ibyo bintu twarahebye; twarayakaswe birahagarara batubwira ko inyubako zigiye gutangira. Nta jambo rikivugwa; urumva jiba rwiyemezamirimo ava i Kigali akaza gufata amata inaha kuri 220frw kuri koperative, umworozi agahabwa 200frw, niyo yagurisha 1000frw umuturage ntazamuka nyamara ayo mafaranga aborozi bayakaswe ari yo yahunda ko uruganda rwakubakwa isoko rikaboneka hagakorwa n’ibindi bintu byinshi umuturage agatera imbere ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere, nta n’icyo bikivugwaho.”
Mukarubuga Febrony, yavuze ko kubera kubura uruganda rwabo rutunganya amata bajya babwirwa ko amata yabo yapfuye kandi umukamo wabonetse.
Atti “Ntibabikubwira uwo munsi ahubwo batubwira hashize nk’iminsi itatu ngo amata yarapfuye, ntibatubwira impamvu ayo mata yapfuye.”
Umukozi ushinzwe ubuhinzi (Agronome) mu murenge wa Bwisige akaba ari nawe uri mu nshingano z’ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri uwo murenge, Kamayire Francoise, yasobanuye ko uwo murenge ufite umukamo w’amata menshi binatuma akamwa nimugoroba atajyanwa ku ikusanyirizo kuko aya mugitondo aba yabaye menshi.
Yagize ati “Uruganda rw’amata rwa Gicumbi inyigo irahari, irimo no kugera ku musozo; urumva ntabwo bari kubaka uruganda batari bakora inyigo ihagije. Ni abazungu bakora iyo nyigo.
Akomeza asobanura impamvu babanje gukusanya imisanzu mbere yo gukora inyigo, ati “Impamvu wtahise dukusanya amafaranga y’abaturage ni uko ubuyobozi bwari buzi neza ko ibyo bintu bizakunda.
Hari imigabane y’abaturage yagombaga kuba ihari kugira ngo iyo nyigo igende neza. Mu by’ukuri ntabwo ari miliyoni 900, ntabwo ndi buvuge ngo ni na miliyoni izinizi kuko ntabwo nzi ngo ageze he, kuva barangiza kubakata nta raporo nabonye y’amafaranga bakase aborozi.”
Ku bivugwa na Ntibizerwa Desire ko ayo mafaranga aheruka ageze kuri miliyoni 900, uyu muyobozi ushinzwe ubuhinzi muri Bwisige yavuze ko bishobora kuba ukuri bitewe n’umwanya yari arimo.
Ati “Birashoboka kuko uyu mugabo ni nawe wari ukuriye iyo MCC (ikusanyirizo ry’amata), yagiye mu nama bababwira ayo mafaranga, icyo gihe twari tugifite veterineri, urumva nta makuru nari mbifiteho.
Ayo mafaranga arahari kuri konti y’akarere; icyo bivuze ni ikingiki, uruganda nirumara kuzura buri umwe wese watanze uwo mugabane azaba ari umunyamigabane y’uruganda. Ni nayo mpamvu byatangiye kare kugira abantu bazabe bafitemo imigabane ihagije. Ubwo rero icyo nakizeza aborozi bacu ni uko mu by’ukuri amata yacu atazakomeza kubura isoko, umunsi uruganda ruzaba rwagiyeho tuzaba dufite isoko rihagije ku mata.”
Akomeza avuga ko kutagira urwo ruganda bituma rwiyemezamirimo ubatwarira amata ageraho akabamenyesha ko hari iminsi Atari buyatware kuko adafite isoko ry’ahandi ayagemura kandi ari umwe hafi mu murenge wose.
Ibi aborozi bo mu murenge wa Bwisige bavuga ko bibateza imbogamizi zivamo igihombo aho amata ikusanyirizo ritinda kuyatwara ryanayagezayo hashira iminsi umucunda akababwira ko amata yabo yapfuye bagahomba gutyo amafaranga bari bategereje.
Gusa abaturage bo baracyashimangira igihombo bahura nacyo kubera kubura uruganda hafi yabo.
Umwe yagize ati “Ibyo binazamo n’igihombo cyuko umworozi ashobora guhembwa atinze, kugeza kuri uyu munsi ntiturahembwa amafaranga y’ukwezi kwa munani (Kanama 2021) kandi amata i Kigali yarahenze.”
Wumvise ibivugwa n’aba baturage ntiwabura kwibaza umuzi w’ikibazo k’ibura ry’amata mu gihugu, aho mu Mujyi wa Kigali litilo itunganyije mu nganda igeze ku mafaranga 800 ivuye kuri 500 imazeho igihe kinini.















