Ikigo cya HVP/Gatagara Gikondo gisanzwe kita ku burezi bw’abana bafite ibibazo byo mu mutwe cyatangaje ko gifite umushinga ugiye kwita ku bibazo by’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe biri mu ngeri zitandukanye birenze uko basanzwe babikora imbere mu kigo bakagera iwabo mu ngo ziri mu karere ka Kicukiro bakarushaho kugera ku burezi bukwiriye.
Ni watangijwe mu kwezi kwa Gashyantare 2020, ku nkunga y’Ubumwe bw’Uburayi n’umuryango CBM, ukaba uzibanda ku bibazo abana bafite ubumuga bahura nabyo mu myigire, ubuzima, uburezi n’uburenganzira bundi babuzwa.
Umuyobozi w’iki kigo Nteziryayo Jean Pierre, ubwo bahuraga n’abafatanyabikorwa muri uwo mushinga i Kigali, tariki ya 9 Ukwakira 2020, yavuze ko basanze hari ibibazo bikibangamiye abana bafite ibibazo byo mu mutwe n’imiryango yabo bibangamira uburezi bakwiye kubona.
Ati “Nk’ishuri cyangwa ikigo kita ku bana, twabonaga kubitaho mu kigo gusa bidahagije kuruta kurenga imbago z’ikigo tukajya no mu miryango yabo. Uyu mushinga uzadufasha no kugera mu miryango y’abo bana kugira ngo turebe ibibazo bitandukanye bibabuza amahirwe yo kugira uburenganzira bukwiriye.”
Yasobanuye ko mbere yo gutanag ubwo bufasha hari ibyo nabo biboneye bizabafasha kugera ku ntego.
Ati “Hari imiryango myinshi tuzi ifite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ifitanye amakimbirane; tuzi neza ko mu miryango nkiyo myinshi ifite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bukabije hakunze kubonekamo kutumvikana hagati y’ababyeyi, bibaza byatewe n’iki, ni nde ushyinzwe iki kibazo noneho bakagifata nk’ikibazo cyangwa ikosa.
Mu bindi twakekaga kandi twasanze binariho, ni uko abana benshi bafite ubumuga bwo mu mutwe ari abana bitabwaho n’ababyeyi b’abagore, aho abagabo benshi bakimara kubona ikibazo umwana avukanye bahunga ingo zabo . icyo nacyo kigatera umwana gukura adafite uburenganzira 100% bwo kugira ababyeyi bombi.”
Nteziryango yongeyeho ko hari ibindi biboneye, aho nko mu nama nyinshi bagiye bakora n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe basanze abagabo batarenga 10% by’abitabiriye. Hakaza kandi n’ibibazo cy’imirire mibi aho abana nkabo abenshi usanga bavuka mu miryango ikennye.
Umuyobozi w’Ihuriro TUBAKUNDE ry’imiryango ifite ibikorwa byita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe birimo n’amashuri, Ntibanyendera Elissam Salim, avuga ko bafite ibigo bitanu mu karere ka kicukiro byakira abana bafite ubwo bumuga bityo uwo mushinga uzateza imbere ubufatanye kugira ngo n’akarere kamenya ibibazo abo bana bafite.
Yizeye ko mu myaka umushinga uzamara bazareba ibigo byita ku bana nk’abo ariko bidafite ubushobozi wenda bwo kwishyura no guhemba abarezi bita kuri abo bana bakaba babifashwamo.
Ati “Ni ukuvuga ngo niba umwana agomba guhabwa uburezi bufite ireme ni uko abarimu bagomba kuba barabyize babifitiye ubushobozi.”
Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza mu karre ka Kicukiro, Karungi Rebecca, yavuze ko mu bufatanye bukomeje bagenda bakemura bimwe mu bibazo by’abafite ubumuga mu buryo butandukanye kandi no mu gihe cyo gutegura igenamigambi bahuza abafatanyabikorwa bakorera mu karere kugira ngo bakemure ikibazo bafatanyije.
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga mu myaka itatu iri imbere, byitezwe ko hari abana benshi bazahita basubizwa mu ishuri nihamara gukurwaho imbogamizi bahuraga nazo, hari abarimu bazaba barahawe amahugurwa ku buryo bwo kwita kuri abo bana barererwa muri ibyo bigo ndetse n’abandi abrimu baturanye n’ibyo bigo kugira ngo babashe gufasha abandi bana bigisha batari mu bigo by’abanabafite ibibazo byo mu mutwe byihariye.
MUTUNGIREHE SAMUEL

















